Rubavu: Dr Ngirente yatunguwe no gusanga abahawe umudugudu batarya amagi y’inkoko bahawe

Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero batujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, babwiye Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente ko nyuma yo korozwa inkoko  bategetswe kujya batanga amagi aho kuyarya.

Inkoko bahawe ngo amajyi azabafashe kurwanya imirire mibi yatangiye kugurishwa

Kuwa  4 Nyakanga 2023 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora, mu Karere ka Rubavu,nibwo imiryango 142 yari yarasenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu,yatujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, uherereye mu Murenge wa Rugerero (Rugerero IDP Model Village).

Ni umudugudu wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 18.

Uyu mudugudu ufite ibikorwaremezo nk’imihanda, Ikigo mbonezamikurire y’abana (ECD), agakiriro, isoko n’ ivuriro ry’ibanze rya Muhira, amashanyarazi, amazi, ikibuga cy’imikino y’intoki, ubwiherero rusange, umurima w’imboga n’imbuto n’ibiraro byo korora inkoko.

Mu rwego rwo kwiteza imbere,abaturage bahawe inkoko binyuze muri koperative bahuriramo.

Ubwo uyu Mudugudu watahwaga,abaturage bavuze ko bategetswe ko bazajya batanga amajyi kuri koperative, amafaranga agashyirwa kuri konti.

Umwe yagize ati “Inkoko twarazishimiye,batubwiye ko tuzajya duhuriramo nka koperative.Amafaranga ngo tuzajya tuyabitsa kuri konti.”

Minisitiri w’Intebe,Dr Edourad Ngirente,yavuze ko abaturage  bakwiye kubanza kurya amagi aho kuyagurisha.

Yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye mu makoperative,aho abahinzi b’umuceri bahinga umuceri,bamara kuweza, koperative zikababuza kuwurya ngo urasigarana 30% ugasanga urugo rw’uhinga umuceri rwarwaye bwaki ngo undi bawuhaye koperative.Mubahe izo nkoko, umuntu ufite amagi akwiye kubanza akarya,ni cya gihe ngo mu gihe kubanza kugera kuri miliyoni izi nizi, abana barwaye bwaki.”

- Advertisement -

Akomeza ati “Muvuge ngo umuryango ushobora kurya amagi angahe mu cyumweru,muyagene, muvuge ngo niba inkoko ishobora gutera amagi,simbizi , 3000 ku munsi, buri muryango ujye utwara amagi aya na ya mu cyumweru asigaye abe ariyo agurishwa,aho kuvuga ngo azagurishwa koperative ntibagire icyo basigarana.Mubikosorere aha ngaha.Icya mbere si ugucuruza aha.”

Muri rusange abaturage batujwe muri uyu Mudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, uherereye mu Murenge wa Rugerero, bari muri koperative yo korora inkoko, aho bahawe  inkoko zisaga 7.200 zizabafasha kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.

Dr Ngirente yasuye umuturage watujwe mu mudugudu w’ikitegererezo
Umudugudu w’ikitegererezo wa Muhira watujwemo abari barasenyewe n’ibiza n’abandi babaga mu manegeka

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW