Ruhango: Yapfuye amarabira ari gukata icyondo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Akarere ka Ruhango mu ibara ritukura
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, buvuga ko hari umugabo wakoraga akazi ko kubaka, yapfuye amarabira, birakekwa ko yishwe n’Umuriro w’amashanyarazi.
Akarere ka Ruhango mu ibara ritukura
Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo bitaga Habimana Steven rwamenyekanye ku Cyumweru saa tatu  za mu gitondo taliki ya 09 Nyakanga 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari yagiye kubakira umucuruzi wo mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango.
Gitifu Nemeyimana avuga ko ubwo yari mu kazi ko kubaka we na bagenzi be, Habimana yakoze ku muriro w’amashanyarazi ahita apfa.
Nemeyimana avuga ko ayo makuru ariyo bahawe ariko akavuga ko inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ku cyaba cyahitanye Habimana.
Ati “Amakuru twahawe nuko abyemeza, ariko inzego zibishinzwe nizo zishobora kwemeza ko yishwe n’amashanyarazi cyangwa niba ari ikindi kibazo yari afite turategereje.”
Gitifu Nemeyimana avuga kandi ko uyu nyakwigendera nta cyangombwa bamusanganye gusa abo bakoranaga bamwitaga Habimana Steven.
Ati “Ntabwo tuzi n’aho yakomokaga cyakora yari mu kazi ko kubakira umucuruzi inzu hano mu Ruhango.”
Nemeyimana avuga ko uyu witabye Imana yari afite imyaka iri hagati ya 35 na 40 y’amavuko. Umurambo we bawujyanye mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango