Tshisekedi aremeza ko RDF idakanganye na gato imbere y’ingabo ze

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zidakanganye na busa imbere ya FARDC, avuga ko binyuze mu mutwe wa M23 bafatiranye akajagari kari mu ngabo ze bigarurira bimwe mu bice by’igihugu cye.

Perezida Tshisekedi avuga ko FARDC yagaragaje intege nke imbere y’umwanzi yita RDF

Mu Kiganiro kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu, RTNC, Tshisekedi yongeye gushimangira ko ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cye binyuze mu mutwe wa M23 uyoborwa na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ingabo z’u Rwanda yise umwanzi, zafatiranye aho FARDC yari ifite intege nke.

Kuri we, ingabo z’u Rwanda zabyaje umusaruro intege nke z’igisirikare cya Congo atari uko zikomeye cyangwa ngo zishiritse ubwoba kurusha iza Congo na gato.

Yagize ati “Ni ukubera ko ingabo zacu zari mu masezerano avangavanze yorohereje umwanzi kwinjira iwacu.”

Congo intambara iri gutegurwa bucece

Tshisekedi yavuze kandi ko mu gihe amahanga yananirwa gukemura ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi ngo intambara hagati ya Kinshasa na Kigali yaba amahitamo ya nyuma.

Mu Ukuboza 2022, mu magambo atsindagiye Perezida Felix Tshisekedi yikomye Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umuntu “wigamba ko azi intambara.”

Icyo gihe yagize ati “Yigamba ko azi intambara, arabyishimiye, ndi we nakwihisha, naba mfite isoni, zo kwemera gutanga urupfu no gutera ubwoba, biteye isoni, ndetse ni ibya “Shitani”, ntabwo tuzarya uwo mugati, twe umugati turya ni uw’urukundo.”

- Advertisement -

U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibihugu byombi bishinjanya, kimwe gufasha imitwe irwanya ikindi.

Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, naho u Rwanda rukayishinja gufatanya ku rugamba na FDLR, no gukorera ibikorwa bibi n’amagambo y’urwango ku Banyecongo bavuga Ikinyarwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW