U Rwanda rwungutse abagenzacyaha bashya-AMAFOTO

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze hasojwe icyiciro cya gatandatu cy’abagera ku 133 basoje amasomo y’ubugenzacyaha, abayasoje basabwa gukorana umurava no kurangwa n’ubunyangamugayo.

Abagenzacyaha binjiye mu mwuga barahiriye izo nshingano

Abasoje amasomo yabo ni abakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi, Ingabo n’Urwego Rushinzwe iperereza n’umutekano mu Gihugu, NISS, bari bamaze amezi arindwi batozwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Col Jannot K. Ruhunga, yasabye abasoje ayo masomo kuzakorana umurava inshingano bazahabwa barushaho kurangwa n’ubunyangamugayo.

Yagize ati” Turashimira aba barangije amasomo yabo ubuhanga n’ubwitange byabaranze. Aho Isi n’igihugu bigeze mu ikoranabuhanga hari n’irikoreshwa mu bikorwa bibi, ni byiza rero ko natwe tubatoza kumenya kurikoresha mu gutahura ibyo byaha byaba byiza tukanabasiga muri iryo koranabuhanga.

“Turabasaba abasoje aya masomo kwirinda ibyaha nka ruswa n’indonke kuko kubera inshingano n’ububasha baba bafite bwo kuba bahagarika umuntu ku burenganzira afite hari abashobora kubikoresha nabi, ibyo rero ntabwo twabyihanganira.”

Bamwe mu bahawe aya masomo bavuga ko bahungukiye byinshi kandi ko bizabafasha gukora neza akazi kabo no guha ababagana serivisi inoze.

Kanyana Jane ni umwe muri bo, yagize ati “Nungutse byinshi cyane, birimo uburyo bwo kugenza icyaha kinyamwuga nkoresheje ikoranabuhanga. Nasobanukiwe n’imyitwarire igomba kuturanga, ndizeza Abanyarwanda umutekano, kuko twahawe ubumenyi buhagije bwo kugenza ibyo byaha kandi tuzabishobora, abaturage ni bagire umutima utuje batekane.”

Nkubito Evariste nawe yagize ati “Amasomo twahawe mu gihe tumaze hano, yaduhaye ubushobozi bwo guhangana n’ibyaha by’inzaduka n’ibindi bigenda bivuka, twiteguye neza guhangana nabyo.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yasabye abasoje amasomo gukora kinyamwuga kandi ko u Rwanda rwiteguye guhugura abakora mu bugenzacyaha uburyo bugezweho bwo gutahura ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Yagize ati” Twatangiye kwinjira mu kiragano gishya cy’ikoranabuhanga, rifite akamaro kenshi mu iterambere ariko tugomba kwitegura ko hari abagizi ba nabi barikoresha mu byaha, zimwe mu nzira zo guhangana n’ibyaha ni ukongerera ubumenyi n’ubushobozi abakora mu butabera, by’umwihariko mu bugenzacyaha kuko iyo hari ibyo batujuje neza bigora n’ubushinjacyaha kugera ku ntego.”

Abasoje amasomo kuri uyu munsi ni abayatangiye kuri 12 Ukuboza 2022, barimo 100 ba RIB, 25 baturutse muri Polisi, abasirikare 5 na 5 baturutse mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Gihugu.

Bahawe ubumenyi bwo kugenza ibyaha no gutunganya amadosiye, ikoreshwa ry’ibimenyetso bifitanye isano n’icyaha, amahame ajyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imyitwarire mbonera mu kazi k’ubugenzacyaha, imyitozo ngororamubiro n’ubwirinzi no gukoresha intwaro.

Kugeza ubu muri abamaze guhabwa ayo masomo muri ibi byiciro bitandatu byasoje ni 713 biyongera ku bandi bakozi 800 RIB yatangiranye.

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yakira indahiro z’Abagenzacyaha bashya
Bahize guhangana na ruswa n’ibindi byaha by’inzaduka
Basabwe kuba inyangamugayo no gushyira imbere inyungu z’abaturage

Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga n’abandi bayobozi
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango

Imiryango n’inshuti z’abasoje amasomo baje kubashyigikira

Hafashwe ifoto y’urwibutso

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze