Umuhanda Giti cy’inyoni-Nzove-Ruli-Gakenke wafunzwe

Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko abakoresha umuhanda Umuhanda Giti cy’inyoni-Nzove-Ruli-Gakenke wafunzwe  guhera kuri uyu  wa mbere tariki ya 10 Nyakanga 2023,kubera urugomero rwa Nyabarongo ya II mu gace kari kubakwamo uru rugomero kuko uwo, muhanda uzarengerwa n’amazi.

Umuhanda Giti cy’nyoni-Nzove-Ruli-Gakenke wafunzwe kubera urugomero rwa Nyabarongo ya II ruri kubakwa

Imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Nyabarongo ya II ruhuza uturere twa Gakenke na Rulindo irakomeje,imashini zabugenewe zamaze gutobora umusozi aho umugezi wa Nyabarongo wayoberejwe ku rugomero.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Fidele ABIMANA avuga ko uru rugomero rwitezweho kuzaziba icyuho cy’umuriro mucye w’amashanyarazi kigaragara muri bimwe mu bice by’igihugu.

Uyu muhanda ufungwa ni ku gice giherereye mu kagali ka Musagara, Umurenge wa Ruli n’akagali ka Bwenda mu Murenge wa Muhondo w’Akarere ka Gakenke kuko iki gice cy’uyu muhanda kizarengerwa n’amazi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Fidele ABIMANA yagaragaje ko hari indi mihanda yateganijwe abaturage bazajya bifashisha mu buhahirane n’izindi serivise bakeneye.

Iyo mihandi ni uwa Kigali-Shyorongi-Kirenge-Muhondo centre-Rushashi-Ruli cyangwa umuhanda Kigali-Giticyinyoni-Nzove-Muhondo centre-Rushashi-Ruli.

Minisiteri Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko uru urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ruzuzura mu mwaka wa 2026 rukazatanga umuriro ungana na megawate 43 ku buryo bizakemura ikibazo cy’umuriro mucye wagaragaraga mu bice bitandukanye by’igihugu.

urugomero rwa Nyabarongo ya II rwitezweho gutanga amashanyarazi mu bice bimwe bikunze kuyabura

IVOMO:RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -