Ku nshuro ya mbere umugore w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Madamu Angelina Ndayishimiye yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Women Deliver 2023 ,rushimangira ukuzahuka ku mubano w’ibihugu byombi.
Ni urugendo rufite icyo ruvuze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi cyane ko ibihugu byombi byamaze imyaka myinshi birebana ay’ingwe.
Angelina Ndayishimiye ntiyanyuze mu nzira y’ikirere nk’uko bimenyerewe ku bayobozi bo mu nzego zo hejuru ahubwo yaciye iy’ubutaka, anyuze ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi.
Akigera i Kigali, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame ndetse bahana impano nk’ikimenyetso cy’ubushuti.
Ibiro by’umugore wa perezida w’u Burundi bivuga ko bombi “baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange”.
Abafasha b’abakuru b’ibihugu bahuriye ku bikorwa byo guteza imbere abagore n’abakobwa n’urubyiruko aho bashinze imiryango yita kuri ibyo. ‘Imbuto Foundation’ ya Jeannette Kagame na’ Bonne Action Umugiraneza Foundation’ ya Angeline Ndayishimiye.
Umusaruro w’urugendo rwa Angelina Ndayishimiye…
Madamu Angelina Ndayishimiye yazanye n’itsinda ririmo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.
Kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Mbere wa Sena y’u Burundi, Denyse Ndadaye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’uko warushaho gutera imbere.
- Advertisement -
Visi Perezida wa Mbere wa Sena y’u Burundi, Denyse Ndadaye yakiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda wari kumwe n’abo bafatanya kuyobora Biro barimo Nyirasafari Esperance na Mukabaramba Alvera.
Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, Ndadaye yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko ibiganiro yagiranye na bagenzi be bo mu Rwanda byibanze cyane ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uko wakwagurwa.
Yagize ati ‘‘Twaje hano nk’abavandimwe kugira ngo dushobore kungurana ibitekerezo, twongere dukomeze imigenderanire hagati y’ibihugu byacu.’’
‘‘Ni umwanya mwiza wo gukomeza umubano n’imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge’, ni ugukomeza imigenderanire.’’
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda yavuze ko bishimiye kwakira bagenzi babo b’i Burundi kandi ibiganiro bagiranye bishimangira ko umubano w’ibihugu byombi wongeye kuba mwiza.
Ati ‘‘Twaganiriye ku buryo Inteko zombi zishobora kugenderanira, zikagira ibyo zunguranaho ibitekerezo kubera ko dufite byinshi duhuriyeho, imiryango myinshi yo muri aka karere ndetse n’ibibazo bihari bimwe tubihuriyeho.’’
‘‘Twumva ko mu rwego rw’Inteko Ishinga Amategeko dushobora gutanga umusanzu wacu mu gufasha abaturage b’ ibihugu byombi. Twumvikanye ko twabitangira tukarushaho guha ingufu umubano wacu dusanganywe.’’
Mu nama ya Women Deliver 2023 yiga ku rugamba rwo kugera ku buringanire hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa, Angelina Ndayishimiye yatanze ikiganiro ku kurengera uburenganzira bw’abagore bigendanye n’amasezerano azwi nka Maputo Protocol yo mu 2003 avuga ku burenganzira bw’umugore muri Afurika.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi ubwo iki gihugu cyashinjaga u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutetegetsi mu Burundi mu 2015.
Ni mu gihe u Rwanda narwo rwavugaga ko abayobozi b’iki gihugu cy’igituranyi bakorana n’umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kugarura umwuka mwiza n’u Rwanda ndetse kuri ubu ibintu bikaba byarasubiye mu buryo.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW