Ku wa Gatanu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i Hague/La Haye mu Buholandi rwagennye indishyi ya miliyoni 31 z’amadolari ku bahohotewe na Gen Bosco Ntaganda.
Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (ICC/CPI) ku wa Gatanu rwagennye ko abagizweho ingaruka n’ibyaha bya Gen Bosco Ntaganda bazahabwa miliyoni 31 z’amadolari y’indishyi.
Iki cyemezo cyafatiwe i Hague mu Buholandi, Bosco Ntaganda yagikurikiye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya video conference.
Ruriya rugereko rwafashe imyanzuro ku bantu 3000 bagizweho ingaruka mu buryo butaziguye cyangwa buziguye n’ibyaha byakozwe n’abana Bosco Ntaganda yashyize mu gisirikare.
Imibare igereranya, ivuga ko abantu 7500 bagizweho ingaruka mu buryo buziguye cyangwa butaziguye n’ibyaha byakozwe na Bosco Ntaganda.
Gen Bosco Ntaganda wari uzwi nka “Terminator” ku wa 8 Werurwe 2021, urukiko rwari rwagennye ko azatanga indishyi ya miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika.
Icyo gihe Abacamanza bavuze ko Gen Ntaganda adafite ayo mafaranga azakurwa mu kigega bwite cy’urukiko.
Uhagarariye mu mategeko abahohotewe n’ibitero bya Gen Bosco Ntaganda, yajuririye iki cyemezo.
Gen Bosco Ntaganda yoherejwe i La Haye nyuma y’aho muri 2013 ahungiye muri Ambasade ya Amerika i Kigali, akisabira kohererezwa Urukiko rwamuhigishaga uruhindu.
- Advertisement -
Icyo gihe umutwe w’inyeshyamba za M23 yari ayoboye, wari utsindiwe n’Ingabo z’ibihugu bitandukanye muri RD Congo, abasirikare be bahungira mu Rwanda abandi muri Uganda.
Ku wa 8 Nyakanga 2019, Gen Ntaganda yahamijwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ibyaha 18 by’intambara.
Ku ya 7 Ugushyingo 2019, Ntaganda akatirwa igifungo cy’imyaka 30.
Ibyaha yahamijwe birimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi…
Urubanza rwa Bosco Ntaganda rwatangiye kuburanishwa tariki 02 Nzeri, 2015.
UMUSEKE.RW