Imbere y’Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu, Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Umuhumuza Giselle yarondoye uruhuri rw’inzitizi zituma iki kigo gihora mu bihombo bigera ku baturarwanda bataka ibura ry’amazi uko bwije n’uko bukeye.
Ku wa 25 Nyakanga 2023 nibwo umuyobozi w’agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Giselle yagiranye ikiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’Imari n’Ubukungu muri Sena y’u Rwanda ku cyakorwa kugira ngo ibibazo biri muri WASAC bikemuke.
Ni ibibazo byiganjemo iby’ibikorwa remezo byatwaye amafaranga menshi y’u Rwanda ariko bitageza amazi meza ku baturage aho bimwe muri ibyo byamaze no kwangirika.
Abasenateri bagaragaje kandi ko hirya no hino mu gihugu hari abaturage bashobora kumara amezi arenze ane batabona amazi ku buryo bituma bamwe bajya kuvoma mu bishanga.
Bagaragaje kandi ikibazo cy’amazi ameneka adakoreshejwe bitewe n’ibikoresho bishaje ndetse n’ikibazo cy’abinubira ko bishyuzwa amafaranga y’umurengera ku mazi batakoresheje.
Muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022, igaragaza ko inganda zitunganya amazi zikora ku kigero kiri hasi cyane y’ubushobozi zifite aho mu nganda 25, inganda 11 zikora ku kigero kiri munsi ya 75% by’ubushobozi bwazo.
Muri iyi Raporo kandi umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje kuri Metero Kibe zisaga miliyoni 68 z’amazi yatunganyijwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, WASAC yagurishije gusa Metero Kibe zisaga Miliyoni 37 bingana na 55% gusa by’amazi yakagurishijwe.
Ibi bisobanuye ko Metero Kibe zisaga miliyoni 30 ni ukuvuga 45% zitagurishijwe bituma WASAC ihomba agera kuri miliyari 9.9Frw.
Iriya raporo igaragaza ko kuva muri Mutarama 2021, WASAC yari imaze guhomba miliyari 4,5 Frw kubera kwishyura amazi atatunganijwe n’inganda.
- Advertisement -
Iki kigo kigura amazi n’uruganda rwa Kanzenze ku mafaranga 909 kuri metero kibe kikayagurisha hagati ya 323 na 895 Frw, byumvikana neza ko WASAC icuruza ihomba.
Umugenzuzi Mukuru wa Leta yagaragaje kandi ko imishinga y’ibikorwa by’isuku n’isukura ifite agaciro ka miliyari zisaga 110 Frw yatinze gushyirwa mu bikorwa.
Umuhumuza Giselle yasobanuye ko iki kigo gifite ibibazo birimo ibikoresho bishaje birimo impombo zijyana amazi, na mubazi zishaje, ndetse n’izitabara neza.
Yongeyeho ko umubare w’abashaka amazi ugenda wiyongera ku buryo ayo batunganya aba macye cyane bigasaba ko asaranganywa hakaba ubwo bamwe bamara iminsi batayabona.
Yagize ati “Ibi bituma rimwe na rimwe habaho gusaranganya amazi ku buryo bamwe bayabura mu gihe runaka kugira ngo n’abandi bayabone”.
Umuhumuza yavuze ko hagikenewe kuvugururura amatiyo ajyana amazi ndetse hakongerwa inganda ziyatunganya ku buryo abaturage bose bagerwaho n’amazi meza.
Yashimangiye ko intandaro y’uku kwiyongera kw’ibihombo guterwa n’imiyoboro ishaje itagira uburyo bwo kumenya ahari amatiyo yatobotse ngo bisanwe ku gihe.
Yagize ati “Igikorwa cyo gusana ibikoresho birimo n’amatiyo byangiritse tuzajya tubikora vuba bitarenze iminota 30 bikimara kuba ndetse tubimenye mbere yaho twahita twihutira kubisana, ikindi kizakorwa ni ukuvugurura mubazi n’izidakora neza zikavanwaho.”
Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu bavuga ko uku kwangirika kw’amazi ndetse n’ubuke bwayo bizatuma Leta itagera ku ntego yihaye y’imyaka irindwi ya NST1 ku ngingo yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW