Wells Salvation Church yateguye igiterane cyo gusakaza umucyo wa Kristo

Itorero rya Wells Salvation Church mu Kinyarwanda bisobanuye “Itorero ry’amariba y’agakiza”, ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe “Rwanda Shine 2023” kigamije gukangurira Abanyarwanda kuba umucyo w’Isi no gutanga ibisubizo biyugarije.

Iki giterane kizaba ku wa 02-06 Kanama 2023 cyashibutse ku bibazo byugarije Isi birimo amakimbirane mu miryango, urubyiruko rwijandika mu ngeso mbi n’ibindi byiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Muri iki giterane kizaba gifunguye uzaba umwanya mwiza wo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ku bantu batarakizwa.

Hazasesengurwa byimbitse inzitizi zituma abizera badahaguruka ngo babe urumuri rwo guhangana n’ubugomera Mana.

Hazatangwa amahugurwa n’ubumenyi ndetse n’ibikoresho bisabwa kugira ngo umu Kristo abe impano nyayo y’Imana kugira ngo asakaze umucyo wa Kristo.

Muri iki giterane hazabamo Semineri ku matsinda y’Abapasitoro n’Abavugabutumwa, Abaririmbyi, Imiryango ndetse n’urubyiruko, buri tsinda rizaba rifite ibiganiro byihariye.

Urubyiruko ruzakangurirwa ibijyanye no kwiteza imbere no kuba icyitegererezo muri iki gihe ndetse bakaba intumwa zo gukosora abijanditse mu ngeso mbi.

Pst Charles Mukiza, Umuvugizi Mukuru wa Wells Salvation Church yagize ati ” Twanatekereje ko hari abantu tuzishyurira hariya kwa muganga bivuze ngo mu by’ukuri ntabwo tuzibanda gusa hano.”

- Advertisement -

“Rwanda Shine 2023” yatumiwemo abakozi b’Imana barimo Bishop Kigabo Douglas, Hortance Mazimpaka, Dr Samuel Byiringiro, Bishop Fidel Masengo, Pst Rutanga David, Rev Dr Kagaju Muke, Pst Desire Habyarimana na Ev Vincent Safari.

Rehoboth Ministries ibarizwa muri iri Torero, Elish-Dai, Joyeus Melody Foursquare, Alarm Ministries, Injili Bora na Gisubizo Ministries bazahembura imitima y’abazitabira iki giterane.

Iki giterane kizajya kibera kuri Wells Salvation Church Rwanda ku Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Itorero rya Wells Salvation Church hirya yo kubwiriza abantu bagakizwa no kubakomeresha ubutumwa bwiza banakorana n’inzego za Leta mu bikorwa byo gufasha abaturage birimo kwishyurira abana ishuri, kugaburira abashonje, gusura abarwayi mu bitaro n’ibindi bikorwa by’Amajyambere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW