Abahamya ba Yehova bafite igiterane muri ULK bwa mbere nyuma ya COVID-19

Abahamya ba Yehova batangiye Ikoraniro rizamara iminsi itatu muri sitade ya ULK ku Gisozi, iryo koraniro rirahuza abantu bari hagati y’ibihumbi 10 na 14 baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Abahamya ba Yehova bwa mbere nyuma ya COVID-19 bafite amakoraniro aba imbonankubone

Ikoraniro nk’iryo, ryaherukaga kuba imbonankubone muri 2019 mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 gititiza Isi.

Nyuma y’imyaka itatu amakoraniro y’iminsi itatu aba imbonankubone yamaze yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, Abahamya ba Yehova bateguye ikoraniro ririmo kubera ku isi hose rimara iminsi itatu.

Ikoraniro ry’uyu mwaka wa 2023, rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze Kwihangana.”

Mbere ya 2020, muri aya mezi y’impeshyi wasangaga Abahamya ba Yehova benshi baturutse hirya no hino bahuriye muri za sitade cyangwa mu nzu zabo z’amakoraniro baje kwitabira amakoraniro yabo aba buri mwaka. Mu mwaka wa 2020 icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ayo makoraniro yabaga imbonankubone, igihe Abahamya ba Yehova bahagarikaga ibikorwa byabo byose byabasabaga guhurira hamwe imbonankubone, bagatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gukurikirana amakoraniro mu ndimi zirenga 500.

Mu Rwanda ayo makoraniro y’iminsi itatu yatangiye ku itariki ya 30 Kamena 2023.

Migambi François Régis, Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yagize ati: “Nubwo twakunze ukuntu twakurikiraniraga amakoraraniro yacu ku ikoranabuhanga bikagenda neza, ntacyaturutira guhurira hamwe turi abantu benshi.”

Yakomeje agira ati: “Nubwo amakoraniro yacu yageraga ku bantu babarirwa muri za miliyoni ku isi hose hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bikanadufasha kwirinda icyorezo, twifuza cyane kongera guteranira hamwe muri ayo makoraniro manini.”

Amakoraniro agera ku 6000 afite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze Kwihangana” arimo kubera ahantu hatandukanye hirya no hino ku isi hose muri uyu mwaka wa 2023.

- Advertisement -

Mu Rwanda honyine, amakoraniro arenga 52 azabera ahantu 27, kuva ku wa Gatanu tariki 11 Kanama, kugeza ku Cyumweru tariki 13 Kanama, 2023 mu byiciro byose uko ari bitandatu.

Hazaba hasuzumwa umuco wo kwihangana, hashimangirwe ukuntu ari umuco w’ingirakamaro muri iki gihe hifashishijwe ingero zo mu Ijambo ry’Imana.

Hateganyijwe kandi igikorwa cy’umubatizo uzaba nyuma y’icyiciro cya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatandatu, hagakurikiraho na filimi yateguwe izerekanwa mu byiciro bya nyuma ya saa sita ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Migambi François Régis yagize ati: “Kwihangana ni umuco mwiza cyane Abakristo bose bifuza kugaragaza mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Yakomeje agira ati: “Icyakora nubwo tuba twifuza kugaragaza uwo muco wo kwihangana, gukomeza kuwugaragaza bishobora kutugora cyane bitewe n’uko muri iki gihe buri munsi duhura n’ibibazo byinshi bigerageza ukwihangana kwacu. Ubwo rero, kumara iminsi itatu twiga kuri uwo muco wo kwihangana bizaba biziye igihe rwose.”

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka irenga ijana bakora amakoraniro y’abantu bose abera muri za sitade n’inzu z’amakoraniro ku isi hose.

Nyuma yo gusubukura amateraniro asanzwe imbonankubone n’umurimo wabo wo kubwiriza mu ruhame mu mwaka wa 2022, ayo makoraniro manini y’iminsi itatu arimo kuba muri iyi mpeshyi ya 2023 hirya no hino ku isi, ni ubwa mbere abaye kuva ingamba zo kwirinda icyorezo zakoroshywa.

Ayo makoraniro atumirwamo abantu bose kandi nta maturo yakwa. Niba mwifuza ibindi bisobanuro kuri iyi gahunda cyangwa mwifuza kumenya ahandi hantu hazabera amakoraniro n’amatariki azaberaho, mwabisanga ku rubuga rwa jw.org ahanditse ngo: “Abo turi bo.”

UMUSEKE.RW