Abantu batatu bapfiriye  mu mpanuka ya Jaguar

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu batatu baguye mu mpanuka ya bisi y’ikompanyi itwara abagenzi ya Jaguar, yari ivuye mu Rwanda yerekeza muri icyo gihugu.

Impanuka yaguyemo abantu 3

Polisi ya Uganda itangaza ko iyi modoka yataye umuhanda igeze mu gace ka Kajumiro, ku muhanda wa Maddu-Ssembabule wo mu karere ka Gomba.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa galaxyfm kivuga ko imodoka yakoze impanuka mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki  12 Kanama 2023,  yari ifite purake Reg, No UBF736G Isuzu.

Impanuka yaguyemo umushoferi witwa David Asiimwe, n’abandi bantu babiri, abandi umunani barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ushinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Michael Kananura, kuri iki Cyumweru yatangaje ko abakomeretse bihutanywe ku kigo nderabuzima, Maddu Health centre III.

Imirambo yo yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gomba.

Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko iyi bisi yahise ijyanwa kuri sitasiyo yayo ya Kanoni, kugira ngo ikorerwe  igenzura mu gihe icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, ariko iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba hari Abanyarwanda baba baguye cyangwa bakomerekeye muri iyo mpanuka.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -