Abayobozi ba Bayern Munich bahuye na Perezida Kagame

Abayobozi ba Bayern Munich bayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi , Andreas Jung,bahuye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,banamushyikiriza umwenda w’iyi kipe.

Mu Cyumweru gishize nibwo iri itsinda ryaje mu Rwanda nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage.

Ni Amasezerano y’imyaka itanu agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda no kwerekana ibikorerwa mu Rwanda.

Ubu vufatanye, buje nyuma y’ ubwari busanzwe hagati  y’ ikipe ya Arsenal Fc yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa .

Perezida Kagame yashyikirijwe umwenda w’iyi kipe
Iri tsinda ryaherekejwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda.

Bayern Munich yishyuwe miliyari 30 Frw yo kwamamaza u Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -