Affaire y’Abakono: Abayobozi 3 mu Ntara y’Amajyaruguru birukanwe mu kazi

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru na ba Meya batatu basezerewe mu kazi bazira kudasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mushayija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga akarere Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera birukanwe ku myanya bayoboraga.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Izina rya Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 8 Kanama 2023, rivuga ko abo bayobozi bakuwe ku myanya yabo.

Mu mpamvu z’isezererwa ry’abo bayobozi nk’uko byagaragajwe muri iryo tangazo ngo ni uko mu isesengura ryakozwe byagaragaye ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Iryo tangazo kandi rivuga ko Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, yasimbujwe Nzabonimpa Emmanuel by’agateganyo.

Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yasimbujwe Bizimana Hamiss.

Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakuweho, Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na bo bakurwaho.

Ni jyewe nyirabayazana – Umutware w’Abakono mu ruhame asaba imbabazi

- Advertisement -

Mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney wakayoboraga yakuweho, asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François wari umwungirije ashinzwe iterambere ry’ubukungu.

Muri ako Karere kandi Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

Undi muyobozi wirukanywe ni uw’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.

Ibibazo byo gusezerera abayobozi batandukanye bije nyuma y’uko mu Karere ka Musanze ku wa 9 Nyakanga 2023 hateraniye inama yo kwimika “Umutware w’Abakono”, hatorwa Kazoza Justin.

Ibi bintu byamaganiwe kure n’Umuryango RPF Inkotanyi, ndetse no mu bagaragaye muri ibyo birori babisabira imbabazi.

Nyuma y’ibyo byabaye hagiye havugwa n’ibindi bikorwa by’udutsiko n’amatsinda byagaragaraga ko ashobora guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, arimo Iwacu Kidaho Dufatanye yavuzwemo abayobozi bakuru n’izindi nzego, Abakonya n’abandi wasangaga bihishe inyuma y’ibimina.

Hamiss BIZIMANA ni we wagizwe Mayor wa Musanze

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude