Akurikiranyweho kwica umugore we urw’agashinyaguro

Ngoma: Ikitegetse Angelique wari utuye mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma wari warabuze ubwo yavaga mu birori by’umubatizo w’umwisengeneza we, umubiri we wabonetse mu kiyaga cya Mugesera.

Umubiri wa nyakwigendera wabonetse mu kiyaga cya Mugesera mu mpera z’icyumweru gishize bikaba bikekwa ko yishwe n’umugabo we.

Abaturanyi b’uriya muryango bavuga ko bagerageje guhamagara nyakwigendera kuri telefone baramubura ni ko kwigira inama yo kumushakisha ahantu hose.

Bavuga ko umuryango wa Ikitegetse na Rusanganwa Donatien wahoraga mu makimbirane ashingiye ku bushoreke n’imitungo.

Aba bombi ngo bari baragannye Inkiko baka gatanya, ndetse muri Nyakanga, Urukiko rwari rwemeje itandukana ryabo, hakaba hari hasigaye ko riterwaho Kashi mpuruza.

Dr Thierry B Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko umugabo wa nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi.

Dr Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo icyaha cyakozwe n’abafashije Rusanganwa gukora kiriya cyaha akurikiranweho.

Ati “Ni abantu bari bamaze igihe kirekire bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, ndetse bari bari no mu nzira zo gutandukana.”

Avuga ko mu gihe abantu babona ko amakimbirane yababanye maremare, badashobora kuyikemurira ubwabo, bakwiye kugana inzego zikabibafashamo.

- Advertisement -

Rusanganwa Donatien ukurikiranyweho kwica urw’agashinyaguro umugore we afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza.

UMURERWA DIANE / UMUSEKE.RW