Amajyepfo: Barasaba ko hongerwa iminsi EXPO imara

Bamwe mu bitabiriye imurikagurisha ryo mu ntara y’Amajyepfo baravuga ko iminsi ryabayeho yabaye micye bagasaba ko ubutaha izongerwa.
Iminsi icumi yarishize mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo hari kubera imurikagurisha, aho abaryitabiriye bavuga ko baryungukiyemo byinshi.
Uwitwa Kayiranga Jean, uhagarariye kompanyi isanzwe yorora inkwavu ku buryo bugezweho yavuze ko ataritabira iri murikagurisha atari azwi cyane.
Ati “Ugasanga benshi batazi ko muri Huye hari aho borora inkwavu za kijyambere n’ibindi dukora, gusa ubu twabonye abakiliya benshi n’ubu dusoje baracyadukenera twaramenyekanye.”
Uwitwa Nyiranziza Solange nawe yagize ati “Twabonye abakiliya benshi ugereranyije nabo twabonaga mu kabari bisanzwe.”
Aba n’abandi ngo iyo barebye ibyo baryungukiyemo bifuza ko ubutaha igihe cyaryo cyakwiyongera byibura hakagenwa nk’ukwezi.
Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyepfo, Dr. Kubumwe Celestin avuga ko imurikagurisha ry’ubutaha bakwiye gukomeza kuryitegura.
Yagize ati “Tuzakomeza gutegura neza tunashishikarize ibigo bikomeye bitabashije kwitabira ku buryo bizitabira.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko bazaganira ku byifuzo byabasaba ko iminsi y’imurikagurisha yakongerwa.
Ati “Kongerwa kw’iminsi bigenda biganirwaho hagati ya PSF kuko imurikagurisha ari ikintu gisaba ubushobozi ndetse abaza kumurika ibikorwa byabo baba bafite ahandi bakorera, byose bizajyana n’ibiganiro n’abikorera mu gutegura kino gikorwa kuko nibo ba nyiracyo.”
Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 10 ryitabiriwe n’abikorera 137, umwaka ushize ryabereye mu karere ka Muhanga, rikazajya riba ngarukamwaka.
Abitabiriye imurikagurisha banyuzwe nibyo babonye basaba ko iminsi yakwiyongera
Uturere umunani twari duhagarariwe abatuyobora bashyikirizwa ibikombe
Guverineri Kayitesi yizejeje abikorera ko ibyifuzo byabo bizaganirwaho
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Huye