Amakimbirane ahora mu ma koperative yavugutiwe umuti

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA,  buratangaza ko bugiye gushyiraho Ihuriro rishinzwe gukumira amakimbirane abera mu makoperative ku rwego rw’Uturere.
Ibi Ubuyobozi bwa RCA bwabivuze kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Amakoperative, banahemba ayakoze neza.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda, Dr Mugenzi Patrice avuga ko batekereje gutangiza iri huriro bamaze kubona ko hari amwe mu makoperative avugwaho imicungire mibi, ndetse amwe muri ayo bagasanga bituruka kuri bamwe mu bayobozi banyereza umutungo w’abanyamuryango.
Dr Mugenzi avuga ko Ihuriro bagiye gushyiraho ku rwego rw’Uturere(District  Cooperative Forum) rizajya rikemura ibibazo bivuka, kuko wasangaga bimwe bijya mu Nkiko bigasubiza inyuma Koperative n’Abanyamuryango by’umwihariko.
Yavuze ko bafata amakoperative nk’umurongo w’iterambere ry’abaturage, kuko abatera imbere usanga ari abantu bashoboye kwishyira hamwe.
Ati “Ntabwo Koperative ari iza abayobozi niyo mpamvu twifuza ko mbere yuko abayobozi bazo bafata ibyemezo bagomba kugisha inama abanyamuryango.”
Avuga ko hari Uturere 4 twamaze  gushyiraho iryo huriro, iyi gahunda ikaba igiye gukomereza no mu tundi dusigaye.
Twizeyumukiza Joêl wo muri Koperative Abateraninkunga ba Sholi, mu Murenge wa Cyeza, avuga ko hari itsinda bashyizeho rishinzwe gukemura amakimbirane abera muri Koperative.
Ati “Ikibazo cyose kivutse muri Koperative iryo tsinda niryo twiyambaza kandi bimaze gutanga umusaruro ushimishije.”
Avuga ko kuba muri Koperative hari ituze byatumye nta munyamuryango utagira aho aba, cyangwa ngo abure umusanzu wa mutuweli, uwa Ejo Heza ndetse n’amafaranga bishyurira abanyeshuri.
Mukamurera Claudine ushinzwe ubwiza bwa Kawa muri iyo Koperative avuga ko akunze gusenyuka biba byaturutse kuri bamwe mu Bayobozi banyereza umutungo wa Koperative bakima ijambo abanyamuryango.
Ati “Muri Koperative yacu, abanyamuryango nibo bafata ibyemezo kuko n’inyungu Koperative iba yabonye bazisaranganya ku rugero rungana.”
Mukamurera avuga ko hari gahunda bise ‘Tura Heza’ bagurira buri munyamuryango isima kugira ngo avugurure inzu ye, abandi bakaboroza amatungo kubera urwunguko baba babonye.
Ubuyobozi bwa RCA buvuga ko mu Karere ka Muhanga ahari icyicaro cy’Ikigo, batangiye gukurikirana ikibazo cy’Umuyobozi w’abamotari uherutse kunyereza imitungo y’abanyamuryango, kandi ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere bakaba bamaze kugiha umurongo uzatuma iyo mitungo igaruzwa.
Umuyobozi wa RCA, Dr Mugenzi Patrice avuga ko ihuriro bagiye gushyiraho rizaca amakimbirane
Twizeyumukiza Joêl avuga ko Ihuriro RCA igiye gushyiraho rizaza ryiyongera ku Itsinda bamaze gushyiraho
Mukamurera Claudine avuga ko muri Koperative yabo nta makimbirane arabona arenga itsinda bashyizeho
Abahawe ibihembo bavuga ko bazakomeza kwimakaza Imiyoborere myiza mu Banyamuryango
Bamwe mu Bayobozi ba makoperative mu Karere ka Muhanga
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga