Ambasaderi mushya wa Israel yatanze impapuro zibimwemerera

Ambasade ya Israel mu Rwanda yatangaje ko, Einat Weiss yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, nka Ambasaderi.

Einat Weiss ari kumwe na Vincent Biruta

Einat Weiss asimbuye Ron Adam wasoje manda ye, akaba yarasubiye mu gihugu cye.

Kuri uyu wa Gatatu, Einat Weiss yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr. Biruta Vincent, kopi z’inyandiko zimwemerera guhagararira Israel mu Rwanda.

Yavuze ko yishimira uburyo umubano umeze neza hagati y’ibihugu byombi, kandi azagira uruhare mu kuwagura kurushaho.

Minisitiri Biruta na we yatangaje ko yishimira ko Einat Weiss ari we wajyenwe ngo abe Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, akanashima ko umubano ari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Dr. Ron Adam waherukaga kuba Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ku wa Kabiri yavuze ko bimugoye kuba yaravuye mu Rwanda, ariko ko arimo kumenyera umujyi wa TelAviv atuyemo iwabo.

Uyu mugabo wagize ibihe byiza mu Rwanda, yari umwe mu bahagarariye ibihugu byabo wakunze kugaragara mu bikorwa by’ubuzima busanzwe bw’abaturage, haba mu muganda, gutanga inka, n’ibindi.

Ubwo tariki 09 Kanama, 2023 yavaga mu Rwanda, yavuze ko abuze inshuti nyinshi yari ahafite, ariko azakomeza kuzizirikana.

Einat Weiss atanga impapuro zimwemerera guhagararira Israel mu Rwanda
Dr. Ron Adam waherukaga kuba Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ubwo yari asubiye iwabo
Abakozi ba Ambasade ya Israel basezera Dr. Ron Adam witeguraga gusubira muri Israel

UMUSEKE.RW

- Advertisement -