Ambasaderi y’Ubufaransa yahawe amasaha akaba avuye ku butaka bwa Niger

Ubuyobozi bwa Niger bwahaye amasaha 48 uhagarariye Ubufaransa muri icyo gihugu akaba yazinze ibye anavuye ku butaka bw’icyo gihugu.

Gen Abdourahamane Tchiani, wafashe ubutegetsi muri Niger

Umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kujya ku rwego rwo hasi cyane.

Abasirikare bafashe ubutegetsi bavuze ko Ambasaderi Sylvain Itte yanze kwitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ubufaransa bwahoze bukolonije Niger buvuga ko abahiritse ubutegetsi badafite ubwo bubasha bwo kwirukana Ambasaderi wabwo.

Kuva abasirikare bahirika Mohammed Bazoum ku butegetsi muri Nyakanga 2023, Ubufaransa ntibwemeye ubutegetsi bw’abasirikare.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga washyizweho n’abasirikare bafashe ubutegetsi ni we ku wa Gatanu watangaje icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’Ubufaransa.

Nta gihe cy’ubusa muri Niger abaturage batigaragambya basaba Abafaransa kuva mu gihugu cyabo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yavuze ko yakiriye icyifuzo cy’abahiritse ubutegetsi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yavuze ko abahiritse ubutegetsi “nta bubasha bw’amategeko” bafite bwo gusaba Ambasaderi kugenda kandi yarahawe uburenganzira n’ubutegetsi bwatowe n’abaturage muri Niger.

- Advertisement -

Gen Abdourahamane Tchiani, wafashe ubutegetsi muri Niger yavuze ko mu myaka itatu azasubiza ubutegetsi abasivile.

Yabitangaje mu cyumweru gishize amaze guhura n’intumwa z’Umuryango w’ubukungu wa Africa y’Iburengerazuba, Ecowas zari zoherejwe i Niamey.

Uyu muryango wa Ecowas uvuga ko igihe ibiganiro bitatanga umusaruro ushobora gukoresha imbaraga za gisirikare ugasubizaho Perezida Mohammed Bazoum wahiritswe.

Gen Tchiani avuga ko badakeneye intambara ariko igihe bazayibashozaho na bo bazirwanaho.

Yagize ati “Igihe hagira igitero batugabaho, ntabwo ari ugutembera muri Pariki, bamwe niko babyibwira.”

BBC

UMUSEKE.RW