APR FC yiyunze n’abafana, isezerera Gaadiidka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya Mbere iwa yo, CAF Champions League, ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, yatsinze Gaadiidka FC yo muri Somalia, ihita iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze.

Bemol Apam Assongwe yaraje neza abakunzi ba APR FC

Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa cyenda z’amanywa.

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda, bari bagerageje kwitabira uyu mukino wari urimo imibare myinshi ku ruhande rw’ikipe ihagarariye u Rwanda.

Watangiye amakipe yombi abanza gucungana, ariko Gaadiidka igacishamo igahererekanya neza.

Uko iminota yicuma, ni ko APR FC yageragezaga gushaka uburyo yabona igitego kuko kunganya 0-0 byashoboraga gutuma isezererwa.

Uyu mukino wagaragayemo amahane menshi, ku munota wa 37, Shiboub Ali Abdelrahman yari wa APR, yari amaze kwerekwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukubita mugenzi we wa Gaadiidka inkokora.

Ikipe y’Ingabo ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 45 Bemol Apam Assongwe yahushije igitego ku mupira yateye mu izamu uca ku ruhande.

Igice cya Mbere, cyarangiye amakipe yombi nta yibashije kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya Kabiri kigitangira, umutoza wa APR FC, Thierry Froge yahise akora impinduka akuramo Nshimirimana Ismaël Pichu wagize umukino mubi, asimburwa na Kwitonda Alain Bacca wahise ajya guca ku ruhande rw’iburyo.

- Advertisement -

Ntabwo izi mpinduka zatinze gutanga umusaruro, kuko ku munota 55, Bemol Apam Assongwe yahise atsinda igitego ku mupira yahawe na Bacca.

Nyuma yo kubona igitego, ikipe y’Ingabo yagombaga kugicunga ariko inashaka ikindi cy’intsinzi gusa ba myugariro ba Gaadiidka FC bari bahagaze neza inyuma.

Abatoza ba APR FC bongeye gukora impinduka, bakuramo Bemol Apam Assongwe, asimburwa na Mugisha Gilbert wasabwaga gufasha ikipe ye kubona ikindi gitego.

Byanamukundiye, Barafinda nk’uko bakunda kumwita, atsindira ikipe ye igitego cya Kabiri ku munota wa 89 ku mupira yahawe na Ombolenga Fitina.

Kubona ibitego bibiri, byari bishyize mu mwanya mwiza ikipe y’Ingabo, kuko byasabaga iyo bakinaga kuyitsinda ibitego bitatu kugira ngo iyisezerere.

Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya APR FC, ihita isezerera Gaadiidka FC muri iki Cyiciro cy’ibanze.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, izahura na Pyramids FC yo mu Misiri itarakinnye icyiciro cy’ibanze.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Gaadiidka FC: Alkadi Arias Kokou, Mohamed Farah, Osman Ahmed, Sophyane Zakari, Abdiwali Abdirahman Mohamed, Paul Olukanni, Moro Cesario, Quattara Kouassi, François Bakari, Kagaba Nicholas, Ategeka Stephen.

APR FC: Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman, Bemol Apam Assongwe, Buregeya Prince, Nshimirimana Ismaël Pichu, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Ruboneka Jean Bosco, Nshimiyimana Yunussu, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

Imvururu zari nyinshi
Abasifuzi bo muri Éritrea ni bo bayoboye umukino

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW