Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko akarere ka Gasabo ari ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare w’imiryango yasezeranye byemewe n’amategeko.
MINALOC ivuga ko gusezerana byemewe n’amategeko ari “inyungu z’umuryango , ni inyungu z’igihugu.”
Ku rutonde rw’uko imiryango yagiye isezerana kuri buri karere mu mwaka wa 2022,Gasabo yo mu Mujyi wa Kigali, iza ku isonga mu kugira umubare mwinshi w’imiryango yemeye gusezerana byemewe n’amategeko aho hamaze gusezerana imiryango 2451.
Ni mu gihe Akarere ka Kayonza kaza ku mwanya wa nyuma aho abantu 263.
Utundi turere dutanu tuza ku isonga ni aka Gicumbi aho hasezeranye 2396, Rusizi ni 2057, Nyamasheke ni 1874,Nyamagabe ni 1853, Kicukiro ni 1822.
Utundi turere dutanu twanyuma ni Burera ifite imiryango 294, Karongi 458,Ngorero ni 540, Kirehe 605, Nyanza ni 691.
Imiryango igirwa inama yo gushakana mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashobora no gutera urupfu.
Dore uko uturere dukurikirana
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW