Gitifu w’umurenge yitabye RIB akimara gusezeranya abageni

Nyanza: Bivugwa ko gitifu w’umurenge yaba yarakuwe mu nshingano, hari umuryango ushinja Gitifu w’umurenge kubatukira mu ruhame ubwo bari bagiye gusezerana mu mategeko, ukaba waranamureze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Amakuru avuga ko Gitifu w’Umurenge wa Rwabicuma yirukanwe mu kazi

Madamu Marie Josee Irakiza ni umufasha wa Kwahamisi Donath batuye mu mudugudu wa Karehe, mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUSEKE yasobanuye ko ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Rwabicuma, umugabo we yabwiwe amagambo mabi.

Yagize ati “Twageze ku murenge dusanga Gitifu w’umurenge Claire yarakaye bimeze nabi, noneho aba abwiye umugabo wanjye ngo “ibyo bicucu by’ibigoryi byanyirije hano ni byande?” Umugabo wanjye amubwira ko bahageze, gusa umugabo wanjye aramubwira ko kuba ari umuyobozi adafite uburenganzira bwo gutuka abaturage bene ako kageni.”

Uriya mugore  Marie Josee akomeza avuga ko umugabo we bitamushimije yiyambaza umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ababera umuhuza ariko bagira ibyo batumvikanaho.

Yagize ati “Umugabo wanjye nyuma yo kudusezeranya yagiye kwa Mayor aramuhamagaza maze barahura, Mayor ari kubunga umugabo wanjye asaba Claire ko yakwandika agapapuro gasaba imbabazi kugira ngo bamenye neza ko ibi bintu birangiye kandi birumvikana ko n’ubundi yari akomeje kumuyobora yashoboraga no kugira ibindi bahuriramo, maze Claire arabyanga.”

Marie Josee akomeza avuga ko Ingabire Claire umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma yaje kohereza intumwa ngo imusabire imbabazi.

Yagize ati “Yohereje intumwa y’umukuru w’umudugudu wa Bisambu ngo aze amusabire imbabazi, maze uwo mukuru w’umudugudu avuga ko azaza niba ari n’amande akayica, bakaganira bikarangira gusa icyo gihe icyadutunguye ni uko ataje nkuko yari yabyemeye.”

Akomeza agira ati “Umugabo wanjye rero yabonye ari imitwe bamukinaga ajyana ikirego kuri RIB cyane ko uko gutukana yabikoreye mu ruhame hari n’abahamya babyumvise, gusa impamvu yitwaje yatumye ataza ngo bari bamuhinduriye umurenge ko atazongera kuyobora mu murenge wa Rwabicuma, nta mpamvu yo gusaba imbabazi.”

Twagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Claire Ingabire ntiyemera gufata telefone ye ngendanwa n’ubutumwa bugufi ntiyabusubije.

- Advertisement -

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB Dr. Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko batangiye iperereza. Yagize ati “Uwo gitifu w’umurenge wa Rwabicuma yaratumijwe arabazwa, iperereza rirakomeje hanabazwa abatangabuhamya.”

Ubwo twategura iyi nkuru kandi twashatse kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme atubwira ko ari mu nama. Twamwoherereje ubutumwa bugufi, ariko ntabwo arabusubiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza by’agateganyo Jean Marie Kamana akaba anafite mu nshingano abakozi b’akarere twamubajije uko iki kibazo giteye ntiyakivugaho byinshi, ariko ngo na we si ubwa mbere abyumvise.

Yagize ati “Twarabyumvise hatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo, ariko niba byarabaye ntabwo byaba ari byiza.”

 

Ibyo kuvuga ko Claire atakiri mu nshingano byaturutse kuki?

Ku rundi ruhande, kuva ku wa Kane havuzwe amakuru ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma Claire Ingabire yaba yavanwe muri izo nshingano, abatangaga amakuru bavugaga ko yazize guha serivisi mbi abaturage.

Ikindi bashingiragaho ni uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana ari we wagiye gusezeranya abageni mu murenge wa Rwabicuma ibyo natwe UMUSEKE twiboneye ku biro by’umurenge kuko twahageze.

Gitifu Egide akigera muri uyu murenge yabwiye abari mu cyumba cy’inama y’umurenge wa Rwabicuma ko adasanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, gusa ibyo aje gukora yoherejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza maze igikorwa cyo gusezeranya abageni aragikora aragenda.

UMUSEKE  twabajije umuyobozi ushinzwe abakozi b’akarere ka Nyanza by’agateganyo Jean Marie Kamana niba uwo mukozi yaba yarirukanwe koko, asubiza agira ati “Nanjye mbyumva gutyo ariko nta baruwa ibyemeza ndabona bityo ntacyo natangaza aka kanya.”

Mu bihe bitandukanye mu karere ka Nyanza by’umwihariko muri manda ya Mayor Ntazinda Erasme humvikanye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ayoboye birukanwa mu nshingano nk’uwayoboye umurenge wa Ntyazo, Nsengiyumva Alfred, uwayoboye umurenge wa Cyabakamyi, Nsengumuremyi Theoneste.

Gitifu Claire Ingabire uri kuvugwa none hari bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari yayoboraga, na bo bavuze ko batabanye neza mu kubayobora kwe bageze naho hari abandika ibaruwa begura.

Gitifu Ingabire Claire kandi yigeze gushinjwa kunyereza amafaranga y’abarimu ibihumbi mirongo irindwi na bitanu afatanyije n’uwari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rwabicuma, icyo gihe bahanishwa guhagarikwa mu kazi amezi atatu, badakora icyarimwe badahembwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza