Guverineri mushya w’Amajyaruguru yahawe ibitabo bikubiyemo akazi kamutegereje

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yijeje ubufatanye abo bagiye gukorana, aha ari kumwe na Dancille Nyirarugero yasimbuye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru gusigasira ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umutekano kuko ari wo musingi w’ibikorwa byose no kwimakaza ibikorwa by’isuku n’isukura.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yijeje ubufatanye abo bagiye gukorana, aha ari kumwe na Dancille Nyirarugero yasimbuye

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri wahinduriwe imirimo, Nyirarugero Dancille na Guverineri winjiye mu nshingano ari we Mugabowagahunde Maurice wabaye ku wa 18 Kanama 2023, Minisitiri Musabyimana yagarutse kuri gahunda za Leta asaba abo bayobozi kurushaho gusigasira ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Iyi Ntara ifite abaturage bumvira ubuyobozi, b’abakozi ndetse n’imiterere yayo ni myiza. Murasabwa gushyira hamwe mukita ku gusigasira ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umutekano kuko ari wo musingi w’ibikorwa byose, kwimakaza ibikorwa by’isuku n’isukura no kwimakaza imikorere ishyira umuturage ku isonga.”

Guverineri Maurice Mugabowagahunde we avuga ko azihatira gushyira imbaraga mu bikorwa, na gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’umuturage, kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, guteza imbere imikorere n’imikoramnire n’izindi nzego, itangwa rya serivisi nziza.

Yagize ati “Mbere ya byose ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wangiriye icyizere cyo kuyobora iyi Ntara. Ni Intara nzi cyane kandi ifite amahirwe menshi cyane, ifite abaturage bumva ubuyobozi, bashishikarira umurimo, ifite ubutaka bwera cyane, ifite ahantu nyaburanga hagomba kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo.”

Akomeza agira ati “Tuzubakira kuri ayo mahirwe twite kuri gahunda za Leta zo guteza imbere imibereho myiza y’umuturage turusheho kumwegera kandi hari bimwe mu bibazo by’isuku n’isukura n’iby’igwingira mu bana tugomba kwihutira gukemura kandi kubigeraho birashoboka.”

Mu bikwiye gukomeza kwitabwaho na Guverineri mushya, Nyirarugero Dancille yavuzemo, gukurikirana ibikorwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage, birimo imihanda igomba kubakwa mu Turere dutandukanye tw’iyi Ntara, iyubakwa ry’Ibitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri, iyubakwa ry’uruganda rw’amata mu Karere ka Gicumbi.

Hari kandi gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Uturere, gukomeza kubungangabunga umutekano w’abantu n’ibintu, cyane cyane mu bice byegereye umupaka, kwita ku rubyiruko rushakirwa imirimo no gukemura ibibazo by’abaturage bitarakemuka n’ibindi.

- Advertisement -

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri Mugabowagahunde Maurice na Nyirarugero Dancille, witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, iz’umutekano, iz’abikorera, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Nyirarugero Dancille yatangiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru kuva muri Werurwe 2021 kuri ubu yagizwe Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare asimburwa na Mugabowagahunde Maurice.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude