“Hari aho twasanze amategeko y’imiryango bayarutisha ay’Igihugu” -Min Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yatangaje ko kwirukana abayobozi bamwe bo mu Ntara y’Amajyaruguru, byari bigamije gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko  kwirukana abayobozi bamwe bo mu Ntara y’Amajyaruguru, byari ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Ibi abitangeje nyuma yaho kuri uyu wa 8 Kanama 2023, itangazo bivugwa ko ryasinywe mu izina rya Perezida Paul Kagame risohotse rivuga ko yakuye ku myanya abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abirukanywe barimo Mushayija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Rumuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga akarere Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Mu karere ka Gekenke hirukanywe kandi Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

Abandi ni Kamanzi Axelle wari Umuyobozi   wungirije w’Akarere ka Musanze  ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi  muri ako karere.

Mu mpamvu z’isezererwa ry’abo bayobozi nk’uko byagaragajwe mu itangazo ngo ni uko mu isesengura ryakozwe byagaragaye ko “Batashoboye kuzuza inshingano zabo, cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude akomoza ku iyirukanwa ry’aba bayobozi, yabwiye Radiyo Flash FM ko mu isesengura ryakozwe hagaragaye icyuho mu miyoborere aho bari bayoboye.

Yagize ati “Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hari icyuho mu miyoborere, ari na yo mpamvu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu nshingano afite, yafashe umwanzuro wo gukumira ko hari icyahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda muri utwo turere..”

Akomeza ati “[…], Abirukanywe ahubwo ni abo bigaragara ko batarimo gushobora kuzuza inshingano zabo cyangwa se badashobora gukomeza kuyobora impinduka zifuzwa kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza, n’ibyaba byarangiritse bishobore kugenda  mu buryo.”

- Advertisement -

ISESENGURA

Hashize iminsi bamwe mu bayobozi n’abandi bavuga rikumvikana bumvikanye mu bitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono.

Ku wa 18 Nyakanga, 2023, nibwo Umuryango RPF-Inkotanyi wasohoye itangazo uvuga ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka abanyamuryango babigizemo uruhare bakazahanwa.

Itangazo ryagiraga  riti “Umuryango wa FPR Inkotanyi uributsa abanyamuryango bose ko kubumbatira ubumwe ari inshingano za buri wese. Nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe.”

Abajijwe niba ukwirukanwa kwa bamwe mu bayobozi byaba hari isano byaba bifitanye  n’iy’imikwa ry’umutware w’abakono yagize ati “Biriya biba ari ikimenyetso kigaragaza ibyuho biba biri ahantu,iriya iyimikwa iyo ribaye, ubuyobozi buhari, nta muntu ushobora gukumira ikintu nk’icyo.”

Akomeza agira ati “ Ibyo biba ari ikimenyetso ariko umuntu akavuga ngo ese ntihaba hari ibindi bisa nabyo ariyo mpmvu hakorwa ubusesenguzi. , umuntu akavuga ngo ese mu gihugu nta bindi bintu bisa nabyo bihari.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko  hari aho basanze amategeko agenga imiryango bayarutisha amategeko y’igihugu.

Ati“Hari aho twasanze amategeko agenga imiryango y’abantu bakomokamo bayarutisha amategeko y’igihugu.Ibyo bintu rero uri umuyobozi ntabwo ari ibintu udashobora kurebera,ntabwo bishoboka niyo mpamvu iyo igihe kigeze hafatwa ibyemezo bikwiriye.”

 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  akomeza avuga ko ibijyanye no kwironda no gukora udutsiko bigaragara mu bijyanye n’imitangire y’amasoko cyangwa gupiganirwa imyanya mu kazi.

Ikindi avuga n’ibijyanye n’amatsinda yo kwiteza imbere bikorwa bigendeye ku hantu  abantu bakomoka cyangwa ibyo bahuriyeho.

Minisitiri Musabyimana avuga ko ibyemezo byafashwe bigamije gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Affaire y’Abakono: Abayobozi 3 mu Ntara y’Amajyaruguru birukanwe mu kazi

  TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW