Hifashishijwe indege mu kuzimya ishyamba rya Nyungwe

Ubuyobozi bw’AKarere ka Rusizi bwatangaje ko hifashishijwe indege kugira ngo ishyamba rya Nyungwe rizime nyuma y’iminsi itatu rishya.

Kuwa 20 Kanama 2023  nibwo ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ryafashwe n’umuriro mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yatangaje  ko ishyamba rya Nyungwe ryazimye ari uko  hifashishijwe  indege.

Igikorwa cyo kuzimya umuriro wari wadutse muri Nyungwe, cyagizwemo uruhare n’abaturage, inzego z’umutekano.

Uyu muriro wakwirakwiye ishyamba ahanini bitewe n’ibyatsi n’ibiti byumye biri muri Nyungwe nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Gitifu Ndamyimana avuga ko tariki 23 Kanama 2023, harimo hakoreshwa abantu 360 barimo gufashwa n’indege yamenagamo amazi kugira ngo umuriro uzime.

Agira ati “Indege yaradufashije cyane kuko yagiye imena amazi aho abaturage badashobora kugera, cyane cyane ku biti binini byari byafashwe n’umuriro byagurumanaga, nyuma bikaza kugwa bigatogoka bigafatisha n’ahataragera umuriro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yabwiye UMUSEKE   ko kugera tariki 23 Kanama 2023,   hegitare  15 zimaze gukongoka, nubwo harimo hakoreshwa imbaraga zishoboka ngo umuriro uhagarare burundu.

- Advertisement -

Yagize ati “Yari yahagaritswe kuwa kabiri nijoro. Abaturage bafashijwe n’inzego z’umutekano.Bayihagaritse bigeze kuri hegitare 15.”

Uyu muyobozi avuga ko bitakwemezwa niba iri shyamba ryakongera gufatwa n’inkongi ahanini bitewe nuko hari ibiti byatemwe bigifite umuriro.

Ati :Ikizere  cyo ntacyo kuko, buriya muri Nyungwe hari ukuntu ibiti biba bayaragiye bigwa bikabika umuriro,ibyo ni byo abantu bakomeza gukurikiranira hafi.”

Akomeza ati “Muri rusange abaturage ni ugukomeza tukirinda inkongi,kujya guhakura mu mashyamba mu gihe cy’izuba no kwirinda guwika ibyatsi mu mirima bahinze.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW