Rusizi: Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio yarenze umuhanda irimo abantu batanu, babiri muri bo bahize bapfa.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama, 2023 nibwo iyi mpanuka yabaye.
Impanuka yabaye saa kumi n’ebyiri za mugitondo (06h00 a.m) mu mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ruganda, umurenge wa Kamembe.
Ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ni umusore wari utwaye imodoka witwa Niyitegeka Hertier w’imyaka 25 y’amavuko, n’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwatangarije UMUSEKE ko iyi mpanuka yabaye igahitana abantu babiri muri batanu bari mu mudoka.
Bwanavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko. Nyirahabimana Beatrice, ni umusigire w’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, ati “Nibyo impanuka y’imodoka ya Mahindra yabaye saa kumi n’ebyiri za mugitondo, hari harimo abantu batanu, muri bo babiri umusore n’umukobwa bahise bitaba Imana. Impanuka yatewe n’umuvuduko”.
Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gihundwe, bari kwitabwaho n’abaganga.
MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW