Inzovu, inyamaswa ifite byinshi yihariye, ubushobozi bwayo bwo kwibuka bukubye 3 ubw’umuntu

Inzovu ni imwe mu nyamaswa zisurwa cyane na ba mukerarugendo, ikaba iri mu itsinda ry’inyamaswa nini rizwi nka big five rigizwe n’intare, ingwe, inzovu, imbogo n’inkura. Ni inyamaswa ifite imiterere myinshi yihariye.

Buri tariki 12 Kanama ni umunsi mpuzamahanga w’inzovu. Ni umwanya wo gukangurira abantu kwirinda kugirira nabi inzovu. Menya byinshi ku nzovu.

Inzovu ifite ubushobozi bwo kwibuka buruta kure ubw’umuntu (Photo Internet)

Inyamaswa nini kurusha izindi zo ku butaka

Inzovu ni inyamaswa ipima ibiro byinshi kurusha izindi. Inzovu nyafurika ari zo zizwiho kuba nini kurusha izindi, ikuze ishobora gupima hagati ya toni n’igice (1.5T) na toni 12 (12.T). Ni mu gihe inkura ari yo nyamaswa ikurikira inzovu mu kugira ibiro byinshi; yo ikuze ishobora gupima Toni 4.5. Ikinyabuzima gishobora kurusha inzovu ibiro ni ifi kuko hari ifi ipima toni 18.

Inzovu imara igihe kinini irya

Ku masaha 24 agize umunsi, inzovu imara 20 irya. Ibi biterwa no kuba ifite umubyimba munini kandi burya bavuga ko umudiho uva mu itako, igomba kurya ibiryo byinshi ariko ikagira ikibazo cyo kuba ibyo iriye ibyo ivanamo intungamubiri ari 40% gusa.

Inzovu ni imwe mu nyamaswa nini z’indyabyatsi. Ifite umwihariko wo kuba nubwo ari indyabyatsi itabasha kuza byose yariye, ibasha kuza 40% ibindi bigakomeza ikabisohora uko yabishyize mu kanwa. Akenshi ku munsi inzovu irya ibiro hagati ya 200 na 400 ikanywa litiro 200 z’amazi ku munsi.

Gusinzira

Inzovu isinzira amasaha 4 ku munsi. Muri aya masaha 4 nibura amasaha 2 iyamara isinziriye ihagaze, andi masaha abiri akaba ari yo imara isinziriye byimbitse.

- Advertisement -

Iyo inzovu zifite impungenge ku buzima bwazo nk’iyo zimaze iminsi zicwa n’intare, cyangwa abantu bazica bagamije kubona amahembe yazo, icyo gihe inzovu zishobora kumara amasaha 46 zihunga zitarasinzira.

Ubundi inzovu ntigira aho yita ikiraro cyayo, iryama aho igeze igihe yumvise ishatse kuryama. Akenshi, inzovu aho zirisha zifata nk’agace kazo ni ahantu hangana na kilometero kare 10 na 70.

Uburambe bw’inzovu

Inzovu ishobora kuramba kugeza ku myaka 65.

Mu gihe umuntu atwita amezi 9, inzovu yo akenshi kugira ngo ivuke iba imaze amezi 22 mu nda. Seaworld Parks ivuga ko inzovu iyo imaze kuvuka, umwaka wa mbere uyigora ku buryo haba hari ibyago byo gupfa biri ku gipimo cya 30% kubera impanuka zo mu ishyamba, kuba biyigora gusiga ba rushimusi, no gusiga inyamaswa zirya inyama nk’intare.

Igihangange mu kwibuka

Inzovu ni inyamaswa ifite ubwonko bufite ubushobozi buhambaye. Iyo umuntu yibuka cyane bavuga ko afite ubwonko nk’ubw’inzovu. Ibyo bifite imvano. Inzovu ifite ubwonko bufite ubushobozi inshuro 3 kurusha ubwonko bw’umuntu.

Mwarimu w’ubumenyi bw’inyamaswa muri Kaminuza ya Bangor, Graeme Shanon avuga ko kwibuka cyane kw’inzovu biri mu bituma iramba kuko icyo iziho ikibi igihumurirwa cyangwa ikacyibuka byihuse.

Uko zibaho mu miryango

Imiryango y’inzovu ishingira ku nzovu z’ingore.

Iyo inzovu y’ingabo igejeje imyaka hagati ya 12 na 15 iva mu muryango ikajya kuba ku ruhande, ikabisa iz’ingore n’inzovu z’ingabo zikiri nto. Iz’ingabo zavuye mu muryango zishobora kurema itsinda, ariko aya matsinda ntaba ahamye.

Umuyobozi wa Mpala Research Centre, ikigo cy’ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima cyo muri Kenya, Dr. Winnie Kiiru avuga ko inzovu y’ingore ikuze kurusha izindi ari yo iyobora umuryango.

Yongeraho ko kugira ngo inzovu y’ingabo yimye iy’ingore, biyisaba ikizamini gikomeye cyo kwerekana ko ifite ubuzima bwiza kandi inafite ubushobozi bwo kwimya igahamya.

Dr Winnie Kiiru, Umuyobozi mukuru wa Mpala Research Center, Kenya

Amenyo y’inzovu akundwa na ba rushimusi

Amenyo y’inzovu (ivory) ateye nk’amabuye y’agaciro yitwa ivory. Aya menyo ashobora kuvamo ibintu byinshi cyane cyane ibikomo (jewelry) byambarwa ku matwi, amaboko, mu ijosi, imitako yo mu nzu n’ahandi ndetse n’ibindi bikoresho. Bene ibi bintu birahenda cyane, ni yo mpamvu ba rushimusi bica cyane inzovu kugira ngo babone ariya menyo bayagurishe.

Umutonzi w’inzovu

Umutonzi w’inzovu (tusk) ari wo wakwita nk’izuru ukurikije aho utereye, uri mu bintu by’umwihariko ku nzovu. Inzovu z’ingabo ni zo zigira umutonzi muremure aho hari inzovu yagira umutonzi ureshya na metero 2.5 ukanapima ibiro 45.

Icyendera ry’inzovu

Worldwildlife ivuga ko mu mwaka wa 1930, muri Afurika hari inzovu zigera muri miliyoni 10 ariko ubu hakaba hari gusa inzovu hafi ibihumbi 415,000 z’inzovu z’Afurika, n’inzovu z’Aziya zibarirwa hagati ya 40,000 na 50,000.

Inzovu ziba muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bihugu 23 no ku mugabane w’Aziya mu bihugu 13.

Inyinshi ziba mu cyanya cyitwa KAZA (Kavango-Zambezi Transfrontier Conservation Area) gihuriweho na Angola, Botswana, Zambia, Zimbabwe na Namibia.

Botswana ni cyo gihugu gifite inzovu nyinshi aho gifite izigera ku 130,000. U Rwanda rufite inzovu zigera ku 140 ziherereye muri Pariki y’igihugu y’Akagera.

Bimwe mu bituma umubare w’inzovu ugabanuka ni ukubera ishimutwa ryazo. Mu guhashya iki cyaha, hari ibihugu bimwe na bimwe ubu bifite inkiko zica imanza z’ibyaha bikorerwa inyamaswa zo mu byanya bitandukanye (wildlife crimes).

Inzovu zikunze kuboneka muri Africa

Inkuru ya Jean Baptiste Micomyiza, Umunyamakuru wigenga wandika inkuru ku bidukikije no ku mahoro

UMUSEKE.RW