Kamonyi: Umukozi wa SACCO arakekwaho gushaka kunyereza arenga Miliyoni  3frw

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umubitsi wa Sacco Mbonezisonga  iherere mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi witwa Mujawayezu  Jeanne ,arakekwaho gushaka kunyereza amafaranga y’icyo kigo cy’imari angana na 3.509,920frw.

Amakuru avuga ko tariki ya 11 Kanama uyu mwaka  ari bwo yanyereje ayo mafaranga ariko nyuma yaho bimenyekanye, ubuyobozi butangira kumukurikirana  nyuma y’iminsi ibiri arayagarura.

Ushinzwe icungamutungo rya Sacco Mbonezisonga ,Higiro  Daniel yabwiye Radio/TV1 ko uyu mukozi yagaruye amafaranga ariko bakireba niba yakurikiranywa mu buryo bw’amategeko.

Ati “Icyo kibazo cyarabaye cy’umukozi wakiriye amafaranga akayashyira, akayashyira kuri konti z’abanyamuryango ariko ntayageze mu isanduku za Sacco.Ni ubundi amafaranga arabyemera ko yayakiriye ariko ntiyayageza mu isanduka.Nyuma icyahise gikurikiraho, nakoze raporo nyishyikiriza ubuyobozi,ubuyobozi bufatira ibyemezo byo kumuhagarika mu kazi.”

Uyu mucungamutungo avuga ko hagishakwa ibyangombwa kugira ngo batange ikirego cyo kumuta muri yombi.

Ati “Hari ibyo usabwa kugira ngo ubashwee gutanga ikirego , ibyo rero bigomba gukusanywa kugira ngo bishyikirizwa ubugenzacyaha.”

Akomeza agira ati “Icyo twakwizeza abanyamuryango ni uko umutungo wabo ucunzwe neza, kandi  nayo yari ageregeje kugenda, twahise tuyabona ku buryo yahise agaruka.”

Abaturage bo barifuza ko agezwa mu butabera…

- Advertisement -

Bamwe mu baturage bakorana na Sacco bo bavuga ko uyu ukekwa yagakurikiranywe mu mategeko akaryozwa icyaha cyo gushaka kubanyerereza umutungo.

Umwe ati “Niba bemeye kuguha akazi, bakaguha umushahara, ugahindukira ugashaka kwiba amafaranga y’umuturage,ntabwo uba waranyuze, ni ukugaragaza inda mbi.Azahanwe by’intangarugero, azabere n’abandi intangarugero.”

Ikindi abaturage bifuza ko hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ubujura no gucunga neza umutungo.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’gaciro k’umutungo warigishijwe ku mukozi wese urigisa umutungo cyangwa amafaranga bya Leta cyangwa bitari ibya Leta yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW