Muhanga: Huzuye uruganda rwa Sima ruzajya rutanga toni 3000 buri munsi

Uruganda rutunganya sima, ANJIA Prefabricated Construction ruratangira kuyitunganya no kuyishyira ku isoko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, 2023.

Uruganda rutunganya sima rwubatswe i Muhanga

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko  imirimo yo kubaka uruganda igeze ku gipimo cya 95%.

Bukavuga ko inyubako y’uruganda, ibikoresho bizifashisha batunganya Sima (Ciment) byabonetse, bukavuga ko toni 3000 za sima zishyirwa ku isoko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama.

Umukozi muri ANJIA ushinzwe gufasha Ubuyobozi, akaba n’umusemuzi, Byiringiro Israël  avuga ko imirimo ingana na 5% batararangiza ari amacumbi n’ibiro by’abakozi b’uruganda.

Ati: “Toni ibihumbi 3 za sima ni zo uruganda ruteganya gusohora ku munsi, turazishyira ku isoko mbere y’uko iki Cyumweru kirangira.”

Byiringiro avuga kandi ko imodoka nini zizajya zibafasha kwikorera ibikoresho bivamo sima zihari.

Yongeyeho ati: “Ibikoresho by’ibanze bitunganya Sima twatangiye kubivana muri Congo, Kenya no mu Karere ka Rubavu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko bamaze guha ingurane abaturage bari batuye ahubatse uruganda.

Yagize ati: “Icyo twishimira ni uko aho twitaga mu cyanya cy’inganda mu myaka yashize kandi zitarubakwa ubu noneho zihari  kandi zikaba zarahaye abaturage bacu benshi  akazi.”

- Advertisement -
Uru ruganda rwatanze akazi ku bantu 2000

Kayitare avuga ko ubushobozi bw’Akarere butari kubona amafaranga y’ingurane baha abaturage iyo hataba abashoramari.

Uyu Muyobozi avuga ko mu bindi byiyongera kuri ibyo harimo  kuba abatuye uyu Mujyi wa Muhanga bazajya bagurira Sima hafi bakoresheje ingendo zitari ndende.

Avuga ko gahunda yo guha akazi umubare munini w’abaturage ikomeje kuko hari inganda zitangiye kubakwa muri aka gace.

Uruganda ANJIA PREFABRICATED ruzura rutwaye Miliyari 100 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iki cyanya cy’inganda harimo kubakwa izindi nganda 4 zije ziyongera kuri uru rutunganya Sima ndetse n’urundi rukora amasafuriya rwuzuye.

Kuva imirimo yo kubaka uru ruganda rutunganya Sima yatangira rumaze guha abarenga 2000 akazi barimo abakozi bahoraho ndetse na ba nyakabyizi.

Izo mashini ni zo zizatunganya sima mbere y’uko ishyirwa mu mifuka
Imodoka zizifashwa n’uruganda

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.