Pasitori Yeremiya yarashwe n’ibisambo

Nigeria: Umushumba w’Itorero ry’aba Baptiste,(Tawaliu Baptiste Church), mu Ntara ya Kidunu mu gace ka Kujama, Rev Jermiah Mayau, ku wa Gatatu yarashwe n’abitwaje intwaro.

Uhagarariye amatorero muri Nigeria,(hristian Association of Nigeria (CAN), Rev. Joseph John Hayab, kuri uyu wa kane  yemeje amakuru y’uru rupfu

Ikinyamakuru Newtelegraph kivuga “ko aba bagizi ba nabi baje ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu ubwo  yari mu murima we uherereye   Kujama Chikun LG,muri Kaduna.”

Rev. Joseph John Hayab yavuze ko bibabaje kuba ibi bikorwa by’urugomo biba ku manywa abantu barebera.

Yagize ati “ Birababaje cyane ko abantu bitwaje intwaro bagenda ku manywa bagakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bakabona inzira muri sosiyete yacu, aho twubatse ubuyobozi bushora gutahura ibyaha.”

Yongeyeho ko inzego z’umutekano zigomba kuba maso cyane mu kazi kabo kugira ngo barwanye ibyaha bitandukanye.”

Si ubwa mbere aka gace kibasiwe n’abitwaje intwaro kuko muri Gicurasi nabwo barashe abantu babiri banatwika inzu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW