Perezida Kagame yahinduye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yagize Maurice Mugabowagahunde Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nyuma y’izindi mpinduka zabaye mu Turere twa Musanze, Gakenke na Burera.

Maurice Mugabowagahunde yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Nyirarugero Dancille wayoboraga Intara y’Amajyaruguru yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera, no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Maurice Mugabowagahunde yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi no gushyiraho politiki muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mbonegihugu.

Maurice Mugabowagahunde afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gushakisha ibisigisigi by’amateka ibyitwa mu Cyongereza “Archaeology” yayikuye muri Noruveji (Norway) mu mwaka wa 2011.

Muri Kaminuza y’u Rwanda yize amateka, ubu yarimo akorera impamyabumenyi y’Ikirenga Doctorat mu bijyanye na Archaeology.

Undi wahawe umwanya ni Dr Patrice Mugenzi, we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, RCA, kitari gifite umuyobozi kuva Prof Bosco Harelimana yahagarikwa muri Mutarama, 2023.

Iri tangazo rije nyuma y’uko ku wa Kabiri, tariki 08 Kanama, 2023 nabwo Perezida Paul Kagame yirukanye Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, amusimbuza Nzabonimpa Emmanuel by’agateganyo.

Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga akarere Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera na bo birukanywe ku birimo yabo, itangazo rivuga ko “basezerewe mu kazi ku bwo kudasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda”.

- Advertisement -

Izi mpinduka ziraba nyuma y’uko ishyaka RPF-Inkotanyi ryamaganiye kure igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono cyabereye muri Hoteli yo mu Kinigi hagatorwa uwitwa Kazoza Justin usanzwe ari umukire. Kuva ubwo abakitabiriye abasabye imbabazi, abandi bakurwa mu nshingano, naho Kazoza avuga ko iby’ubutware yatorewe abyiyambuye.

UMUSEKE.RW