Perezida Kagame yakurikiye imyitozo ihambaye y’igisirikare cy’u Rwanda – AMAFOTO

Perezida Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu yagaragaye mu myitozo idasanzwe y’abasirikare.

Iyi myitozo yahawe izina Exercise Hard Punch 04/2023, yabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Perezida Paul Kagame yagaragaye areba mu byuma bireba kure, akurikirana imyitozo, akaba na we ubwe yari yambaye gisirikare.

Ibyo wamenya kuri iyi myitozo y’urugamba

‘Exercise Hard Punch’ yatangiye mu 2016, ni imyitozo iba imaze igihe.

Iheruka yabaye mu 2018, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko iba igamije “guhuza neza ibikenerwa byose mu gutera, gufata, no kurinda ibirindiro, kujyana ingabo n’ibikoresho no guhuza ingabo zose mu gitero icyo ari cyo cyose cya gisirikare.”

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo mbere rwavuze ko iyi ari imyiyereko ikurikira imyitozo y’uburyo ubushobozi bwose bwa gisirikare buhuzwa, bugakoreshwa mu gikorwa (operation).

- Advertisement -

Mbere, iyi myitozo yabaga irimo ‘diviziyo’ imwe y’ingabo zirwanira ku butaka, ingabo zirwanira mu kirere, umutwe w’ingabo zidasanzwe, n’ingabo zirwanira mu mazi.

Gusoza iyi myitozo bikorwa mu mwiyereko ukurikirwa n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo, Umugaba mukuru w’ingabo uriho n’abandi basirikare n’abayobozi bo hejuru b’inzego z’umutekano.

Ku wa Kane umwiyereko warimo bamwe mu babaye abagaba bakuru b’ingabo. Abagaragaye mu mafoto barimo Gen Jean Bosco Kazura, Gen Patrick Nyamvumba, Lt Gen Charles Kayonga, Gen Ibingira Fred, Maj. Gen Albert Murasira, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Joseph Nzabamwita, Brig Gen Godfrey Gasana wungirije umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere,  IGP Felix Namuhoranye umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda n’abandi.

 

AMAFOTO@Village Urugwiro Twitter

UMUSEKE.RW