Perezida wahiritswe ku butegetsi muri Niger azagezwa imbere y’ubutabera

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger bavuze ko Perezida Mohamed Bazoum azagezwa imbere y’ubutabera aregwa ibyaha by’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Abasirikare bemeje ko bahiritse Perezida Bazoum (Archives)

Ku cyumweru aba basirikare bavuze ko Perezida Bazoum ashinjwa gukerensa umutekano w’igihugu.

Itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu muri Niger rivuga ko hamaze gukusanywa ibimenyetso bizakoreshwa mu gushinja Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi.

Abasirikare bavuze ko Bazoum azareganwa n’abafatanyije na we icyaha, baba bari imbere mu gihugu no hanze yacyo, bakazaregwa mu nkiko z’imbere mu gihugu n’izo ku rwego mpuzamahanga.

Colonel-Major Amadou Abdramane ni we wasomye ririya tangazo nk’uko tubikesha ikinyamakuru, alarabiya.net.

Mohamed Bazoum wari watowe n’abaturage muri Niger, yahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare riyobowe na General Abdourahmane Tchiani, kugeza ubu afungiwe iwe ari kumwe n’umuhungu we ndetse n’umugore we.

Abasirikare bavuga ko batigeze bigarurira urugo rwa Perezida Bazoum kuko yemerewe kuvugana n’abo ashaka baba imbere cyangwa hanze y’igihugu.

Bongeyeho ko Bazoum yakomeje guhura n’umuganga we.

- Advertisement -

Umwe mu bajyana ba Perezida wahiritswe ku butegetsi yavuze ko ku wa Gatandatu, Bazoum yahuye na muganga we.

Abasirikare bafashe ubutegetsi bakemeza ko umuganga yasanze nta kibazo cy’ubuzima Perezida Bazoum afite.

Perezida Bazoum aherutse gutangaza ko yafashwe bugwate, abayeho adafite amashanyarazi, nta muceri asigaranye cyangwa ikindi cyo kurya.

Ku rundi ruhande abafashe ubutegetsi muri Niger bamaganiye kure ibihano by’ubukungu bafatiwe n’Umuryango uhuza ibihugu byo mu burengerazuba bwa Africa, ECOWAS, bibuza ubuhahirane ubwo ari bwo bwose na Niger.

Ibyo bihano ngo byatumye igihugu cya Niger kitabasha kubona imiti, ibiribwa n’amashanyarazi.

Niger: Abasirikare birukanye Perezida Bazoum ku butegetsi

UMUSEKE.RW