Perezida w’Ubushinwa yitabiriye inama ya Brics ibera muri Africa

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Xi Jinping yagze mu mujyi wa Johannesburg ku wa Mbere nijoro

Perezida w’Ubushinwa yaherukaga ku mugabane wa Africa mu myaka itanu ishize, yageze muri Africa y’Epfo aho yitabiriye inama y’ibihugu bikataje mu iterambere byishyize hamwe mu itsinda ryitwa Brics.

Perezida Xi Jinping yagze mu mujyi wa Johannesburg ku wa Mbere nijoro

Perezida Xi Jinping yagze mu mujyi wa Johannesburg ku wa Mbere nijoro yakirwa na Perezida Cyril Ramaphosa.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ndetse bitetanyijwe ko basinya amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ingufu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo inama ya Brics iterana muri Africa y’Epfo.

Ibihugu bikataje mu iterambere bikomeje gusaba kwiyunga kuri uyu muryango w’ibihugu bitanu, Brazil, Ubushinwa, Uburusiya, Ubuhinde na Africa y’Epfo.

ISESENGURA

Urutonde ruriho ibihugu 20 birashaka kwiyunga kuri ibi birimo Misiri, Algeria, Ethiopia, Iran na Argentina bikaba bishaka guhangana n’ibindi bihugu byiganjemo iby’I Burayi bifatwa nk’ibitegeka Isi.

Inama ibera muri Africa y’Epfo irareba niba ibihugu byasabye kujya muri uyu muryango byakwemererwa kwinjira.

- Advertisement -

Mu nama y’uyu munsi hatumiwe ibihugu 69 birimo 54 byose byo ku mugabane wa Africa.

Umuryango wa Brics urashaka kugaragara ku Isi nk’ukora ibikorwa aho kuba ihuriro ryo kuganira bikarangirira aho.

Muri iyi nama Uburusiya bwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin washyiriweho impapuro zimuta muri yombi, yahisemo kwigumira mu Burusiya.

Mu biganirwaho hari uguha umurongo mushya Isi, no kureka uko Umuryango w’Abibumbye, UN wavugururwa.

Muri iyi nama Uburusiya bwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov

BBC

UMUSEKE.RW