Rayon Sports iragura undi mukinnyi usatira izamu

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC ibitego 3-0, Rtd Capt. Uwayezu Jean Fidele yavuze ko iyi kipe iteganya kugura umukinnyi mushya utaha izamu.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

Imihanda y’i Nyamirambo yari yuzuye abafana ba Rayons Sports bagenda babyina Murera, n’izindi ndirimbo zo kwishima kuri APR FC nyuma yo kuyinyagira ibitego 3-0, bakanatwara igikombe kiruta ibindi, Super Cup.

Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports yahaye itangazamakuru, yavuze ko igikombe batwaye kivuze ko Rayon Sports irimo kwiyubaka, ndetse bikagaragaza ko igiye gutangira shampiyona neza.

Yavuze ko biteguye bashyize hamwe n’abafana, bityo bakaba biteguye gukina imikino nyafurika.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko uwari umutoza wungirije wa Rayons Sports yahawe akazi ko gutoza ikipe y’abagore n’ingimbi.

Ku byo kugura abakinnyi, Uwayezu Jean Fidele yagize ati “Dushobora kongeramo umukinnyi mu busatirizi, hari uwo tuzongeramo.”

Yanavuze ku kibazo cy’umukinnyi ukomoka mu Burundi, witwa Aruna MADJALIWA wari ku rutonde rw’ababanza mu kibuga ariko ku munota wa nyuma ngo umukino utangire, ntiyakoreshwa.

Uyu mukinnyi amakuru avuga ko afitanye ikibazo n’ikipe yavuyemo aje muri Rayon Sports mu bijyanye n’amasezerano yo kugurishwa kwe.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -