“Rayon yatanze ibyishimo”- Min Munyangaju

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Super Coupe itsinze APR FC, Rayon Sports yashimiwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa wasabye Aba-Rayons kunywa mu rugero.

Minisitiri Munyangaju yashimishijwe n’intsinzi ya Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo habaye umukino wahuje ikipe ya APR FC yegukanye cya shampiyona iheruka na Rayon Sports yegukanye icy’Amahoro.

Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ibifashijwemo na rutahizamu Charles Baale, Joackiam Ojera na Kalisa Rashid, yatsinze iy’Ingabo ibitego 3-0 ihita inegukana igikombe.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Minisitiri Munyangaju yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yacyeje Rayon Sports n’Aba-Rayons ariko anabasaba kunywa mu rugero.

Ati “Ohhhh Rayon… Mbega ngo muratanga ibyishimoooo. Mwishyuke ku bw’intsinzi y’Igikombe cya Super Coupe 2023. Ariko twishimire intsinzi tuzirikana #KunywaLess.”

Uretse Minisitiri wa Siporo, na Minisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Uwizeye Judith, yatunguwe n’iyi ntsinzi ya Rayon Sports.

Ati “Ni ibiki bibaye Kigali! Ni mpaga se?”

Ni inshuro ya Kabiri Rayon yari itwaye igikombe APR FC muri uyu mwaka, nyuma yo kuyitsindira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabereye mu Karere ka Huye.

Aba-Rayons basabwe kunywa mu rugero
Rayon Sports yatsinze APR FC ku nshuro ya Kabiri uyu mwaka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW