Umugabo yabwiye abaturage ko ari we wishe umwana we

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Uyu mugabo ukuri muto yemeye ko ari wishe umwana we

Ruhango: Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi, avuga ko bafashe umugabo ukekwaho kujugunya umwana we mu bwiherero yabanje kumunigisha umugozi.

Uyu mugabo ukuri muto yemeye ko ari wishe umwana we

Agahozo Josué w’imyaka 24 y’amavuko, ashinjwa kwicwa umwana we w’umuhungu Akimanimpaye Fabrice wari ufite imyaka 3 y’amavuko.

Atuye mu  Mudugudu wa Bugirinteko,, Umurenge  wa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Umukozi ushinzwe imali n’ubutegetsi mu Murenge wa Kinazi akaba asimbura Gitifu uri mu kiruhuko cy’ukwezi, Irebukwe Domina yabwiye UMUSEKE ko uyu Agahozo Josué yabyaranye  uriya mwana witwaga Uwimanimpaye Fabrice n’umukobwa ariko ntibabana.

Uyu ushinjwa kwicwa umwana we ngo yaje gushaka undi mugore.

Irebukwe avuga ko Agahozo  Josué mbere yo kwica umwana yimutse  mu Mudugudu yabagamo ajya kumwicira mu wundi Mudugudu.

Ati: “Mbere yo kumuta mu bwiherero  bwa metero 12  yabanje kumunigisha umugozi abona kumujugunyamo.”

Irebukwe avuga ko akimara gukora ayo mahano yagarutse iwabo, ababyeyi be bombi  bamubaza aho yasize  umwana, ababwira ko yamwohereje mu Karere ka Rusizi.

Gusa abanza kujijinganya bahuruza irondo n’abaturage, abemerera ko ari we wamwishe amujugunya mu bwiherero.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mwana yabanje kurerwa na Nyina, ariko biba ngombwa ko amuzanira Agahozo bamubyaranye kubera ubuzima butari bwiza uwo mukobwa yari abayemo.

- Advertisement -

Irebukwe avuga ko hari amakuru bafite yemeza ko umugore Agahozo Josué yashatse batonganye, bigakekwako ari uyu mwana bapfaga kuko yari amaze icyumweru yahukanye.

Ati: “Nubwo Agahozo ataravuga icyamuteye kwica umwana we, ariko bishoboke ko intonganya bagiranye n’umugore we ari zo ntandaro zatumye yihekura.”

Umurambo w’uyu mwana uracyari mu bwiherero.

Ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko bategereje Inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zimukuremo  mbere yo gukora  iperereza kugira ngo umurambo ubone kujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kinazi.

Agahozo Josué ukekwaho kwica umwana we ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.