Sandrine Umutoni yashimiye Perezida Kagame wamugize Umunyamabanga wa Leta

Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation yashimiye Perezida Paul Kagame wamugize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Madamu Sandrine Umutoni yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko

Yanditse ati “Murakoze Nyakubahwa Paul Kagame kuri aya mahirwe adasanzwe. Binteye ishema cyane kandi nzakorera urubyiruko mu bushobozi bwange bwose.”

Sandrine yakomeje avuga ko urubyiruko ari indorerwamo y’igihe kizaza.

Ati “Tuzakora tutizigamye kugira ngo urubyiruko rube indorerwamo y’ejo mu buryo bwiza kandi butanga icyiere.”

Sandrine Umutoni yari Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2016.

Mu mpinduka nshya zakozwe muri Guverinoma bamwe bazamuwe ku mwanya wa Minisitiri, abanda bahabwa imirimo mishya.

Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Gaspard Twagirayezu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi agirwa Minisitiri w’Uburezi.

Maj Gen Albert Murasira waherukaga kuvanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo, yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

- Advertisement -

Kayisire Marie Solange wayoboraga Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Prof Jeannette Bayisenge wari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe

UMUSEKE.RW