Umugabo ushinjwa kuroha abana 13 muri Nyabarongo yahawe ibihano

MUHANGA: Umugabo ushinjwa kuroha abana 13 muri Nyabarongo yahawe igufungo cy’umwaka no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Ndababonye yasabaga ko ahabwa igihano gisubitse

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko Ndababonye Jean Pierre bahimba Nyakazehe ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Mu cyemezo cy’Urukiko UMUSEKE wabonye, kivuga ko urukiko ruhanishije Ndababonye Jean Pierre igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Ruvuze ko asonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw).

Rutegetse ko ubwato bwafatiriwe butezwa cyamunara, amafaranga agashyirwa mu isanduku y’Akarere ka Muhanga.

Taliki 08 Kanama 2023 Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye bwari bwasabiye Ndababonye Jean Pierre igifungo cy’imyaka ibiri agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.

Mu iburanisha ryabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Cyarubambire Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro, Ubushinjacyaha kandi bwashinjaga Ndababonye Jean Pierre ko yashutse umwana w’imyaka 14 y’amavuko kwambukana abana 13 mu bwato, kandi ubwato bwaragenewe gutwara abantu 3 gusa.

Mu rubanza Ndababonye Jean Pierre yaburanye asaba  Urukiko imbabazi, avuga ko yahabwa igifungo gisubitse kuko yabikoze  atabishaka.

- Advertisement -

Umugabo ukurikiranyweho kuroha abana 13 muri Nyabarongo yasabiwe igihano

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.