Umurundi ukorana n’abarwanya u Rwanda azicwa

Nta kurya iminwa, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca yashimangiye ko Umurundi uzafatwa akorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zicumbitse mu Kibira azicwa.

Ibi yabitangaje muri iki cyumweru ubwo yasuraga Komine Mabayi mu Ntara ya Cibitoke ahaherutse kwicirwa umuyobozi w’Imbonerakure.

Muri iriya Komine umuyobozi wayo, abo mu nzego za Gisirikare n’Imbonerakure eshatu batawe muri yombi bazira gukorana n’abarwanyi ba FLN.

Ziriya nyeshyamba ngo zicukura Zahabu mu ishyamba ry’i Kibira noneho zikazigurisha n’ibyo bihangange mu butegetsi.

Gervais Ndirakobuca yavuze ko hagiye gukorwa ibarura ry’Abanyarwanda batuye i Mabayi kugira ngo basubizwe mu gihugu cyabo.

Mu burakari bwinshi, uyu mutegetsi yavuze ko abakorana na ziriya nyeshyamba za FLN bari gukina n’umuriro.

Yagize ati “Murashaka kuzahambira icyarimwe abantu bagera kuri 300. Ntituzemera ko abasirikare bacu bicwa buri mwanya.”

Yongeraho ko niba ziriya nyeshyamba zifite icyo zisaba zigomba kujya kubisaba mu Rwanda ariko bakareka guteza akaga u Burundi.

Ati ” Hagarika gukorana na bo bantu amazi atararenga inkombe.”

- Advertisement -

Yavuze ko umutekano mucye urangwa muri Komine Mabayi ushobora guteza akaga Intara ya Cibitoke n’u Burundi muri rusange.

Ati “ Amahoro nta kiguzi agira. Dufashe ingingo yo gufunga imihanda iza i Mabagi muzagira ibibazo cyane, nta yandi mahitamo iyo ngingo izakurikizwa.”

Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika yabwiye Abaturage ko abakorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda bameze nk’inda ziri mu myenda ko bagomba kubikiza.

Minisitiri w’Intebe, Ndirakobuca Gervais yahaye gasopo abashyigikira inyeshyamba z’Abanyarwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW