Abakozi b’Imana bagera kuri 24 mu isozwa ry’igiterane cyiswe ‘Rwanda Shine 2023″ cyari kimaze iminsi itanu kibera muri Wells Salvation Church bahawe ishingano zo kujya gushakisha intama zitaramenya Kristo
Ni ubutumwa abarimo Abakuru b’Itorero, Abadiyakoni ndetse n’Abavugabutumwa bahawe kuri uyu wa 6 Kanama 2023.
Umuhango wo guha inshingano nshya no gusuka amavuta ku bakozi b’Imana, witabiriwe n’abashumba bose ba Wells Salvation Church mu Rwanda n’imiryango y’abasutsweho amavuta.
Abashumba batandukanye barimo Pastor Hortense Mazimpaka, Bishop Dr Fidele Masengo, Dr Samuel Byiringiro, Pastor Rutanga David, Rev. Dr Nagaju Muke, Pastor Habyarimana Desire na Ev. Safari Vincent n’abandi bavuye mu yandi matorero n’amadini mu Rwanda no hanze bitabiriye uyu muhango.
Umushumba Mukuru wa Wells Salvation Church mu Rwanda, Bishop Douglas Kigabo yavuze ko badatumwe kujya kongorera Abakristo bo mu yandi matorero ngo baze muri Wells Salvation Church ko misiyo ya bo ari ukubwiriza ubutumwa bwiza muri rubanda.
Yagize ati ” Mugende mubwirize ubutumwa bwiza bw’agakiza ahantu butaragera, muzane abantu kuri Yesu”.
Binyuze mu Ijambo ry’Imana riri muri Yohana 3:16. Bishop Kigabo yavuze ko hari inkundo nyinshi ariko urwo Kristo yakunze abari mu Isi rwo nta mpamvu rugira bityo ko abantu bakwiriye gukorera Imana muri urwo rukundo.
Yagize ati “Uwabona impamvu Kristo yadukunze yanabona n’impamvu Kristo yatwanga, ariko bitewe nuko urwo yadukunze rutagira impamvu, ntirugira uko warupima, reka dukorere Imana muri urwo rukundo.”
Bishop Kigabo yasabye abahawe inshingano gukorera mu rukundo no kudatezuka ibyo yise kuba abadahemuka ku Itorero rya Wells Salvation.
Wells Salvation Church yakoze iki gikorwa mu gusoza igiterane “Rwanda Shine 2023” cyari kigamije gusakaza umucyo wa Yesu Kristo.
Iki giterane cyaririmbyemo abarimo Rehoboth Ministries, Injili Bora, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, El Shaddai na Joyeus Melody Foursquare.
Iki giterane ngarukamwaka cyahujwe n’iyerekwa rya Wells Salvation Church akaba ari ubwa mbere kibereye mu Rwanda, ariko gisanzwe kibera muri Canada aho cyitwa “Canada Shine” ndetse n’i Burayi aho cyitwa “Europe Shine”.
Itorero rya Wells Salvation Church rimaze imyaka 13 rikorera mu Rwanda, rifite intego nyamukuru yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ribarizwa ku migabane itatu ariyo Amerika (Canada), Uburayi (mu Buholandi) no muri Afrika (Rwanda na DRC).
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW