Abafite ibinyabiziga n’ababitwara basabwe gufata ingamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibi bikoresho bigaragaza uko imodoka zisohora imyotsi

Ku wa kabiri mu muyi wa Kigali ahitwa Ku Giti cy’Inyoni, Karuruma na Nyandungu, ikigo cyigihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) gifatanyije na Polisi y’u Rwanda, bakoze igenzura ryo gusuzuma ubuziranenge bw’imyotsi y’ibinyabiziga, ababitwara n’abagenzi bakangurirwa kubungabunga umwuka mwiza.

Abahawe ubutumwa bibukijwe ko abatuye Isi bahuzwa n’umwuka bahumeka, akaba ari yo mpamvu bose bagomba kugira umugambi umwe, bakawubungabunga nk’uko isanganyamatsiko y’uyu mwaka w’umunsi Mpuzamahanga w’umwuka mwiza n’ikirere gikeye ibivuga “Twese hamwe duharanire kugira umwuka mwiza”.

Ally Maduwa, umushoferi utwara imodoka Nyabugogo yavuze ko uko batwara imdoka na byo bigira uruhare mu guhumanya ikirere, kuko iyo utwara nabi mu muhanda bigira uruhare mu gusohora imyuka mibi.

Ati “Twafashe ingamba yo kwita ku buzima bw’ibinyabiziga byacu, tugacungana n’imyuka isohoka. Ushobora no kubyipimira cyane cyane imidoka zinywa mazutu, ukareba kuri pompo ya injecteri, ugasuzuma imodoka yawe maze ukagira ibyo wahindura, ukajya mu igaraji imodoka ikazana imyotsi iringaniye.”

Ally Maduwa arasaba abashoferi bose kujya muri controle technique bagakoresha imodoka, maze imodoka igasubirana ubuzima.

Akimpaye Beata ushinzwe ishami rishinzwe iyubahirizwa ryamategeko arengera ibidukikie mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), yavuze ko abatwara ibinyabziga basabwa kwita ku binyabiziga byabo cyane cyane bikorerwa maintenance (gukoresha), kuko bidakozwe bishobora kongera ubwinshi bw’imyuka ihumanya ikirere.

Yakanguriye abantu kugendera mu modoka rusange kuko uko imodoka zigenda ari nyinshi nibwo zohereza imyuka ihumanya ikirere.

Ati “Iyo hagiye imodoka nkeya mu muhanda imyuka yoherezwa mu kirere yaba ari nkeya cyane. Tunashishikariza abantu kugenda n’amaguru kuko ntabwo ari ngombwa ko aho umuntu wese agiye agenda n’imodoka.

Abantu barakangurirwa gutera amashyamba, kwirinda gutema amashyamba, kwirinda gutwika imyanda, no gufata ingamba bituma byibura hagabanuka imodoka zikoresha ibikomoka kuri petrol.”

- Advertisement -

Akimpaye Beata  yakomee avuga ko u Rwanda hari byinshi rukora kugira ngo habungwabungwe umwuka duhumeka  haterwa amashyamba  ndetse leta y’ u Rwanda yashizeho uburyo bwo kureba umunsi ku wundi umwuka duhumeka uko uhagaze.

Hari ibikoresho biri muri REMA, ikoreshwa umunsi ku munsi bipima umwuka duhumeka uko uhagaze.

Imodoka zafashwe na REMA nyinshi zakozwe mu 1990 -2022  mu modoka 10 zafashwe 7 muri izo ntabwo zirenza ibipimo zigomba gusohora, eshatu zirenza ibipimo ntarengwa by’imyotsi zigomba gusohora.

Muri ibyo bipimo biba birimo ibice bitewe n’igihe imodoka yakorewe, hari imodoka zakozwe mu 1991 kumanuka, imodoka ntigomba kurenza ibipimo bingana 2000 mu bipimo bakoresha bita PPM, uduce miliyoni  dusohotse tw’iyo mwuka harimo uduce 2000 imodoka itagomba kurenza.

Imodoka zakozwe mu 1992 – 2004  na zo zizigomba kurenza ibipimo bingana 1000, hanyuma imodoka zakozwe mu  2005 kuzamura zo ntizigomba kurenza 600.

Ibi ni ibipimo bikoreshwa mu by’ubuziranenge  mu modoka zikora. Ku wa Kabiri 70% z’imodoka zakorewe igenzura ntabwo zirenza ibipimo ntarengwa, ariko izindi 30% zohereza imyotsi irengeje ibipimo ntarengwa.

Gusa ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije kivuga ko nubwo imodoka yaba ari nshya, ariko idafashwe neza bituma  isohora imyotsi ihumanya ikirere bityo abashoferi barasabwa kwita ku binyabiziga byabo.

Igenzura rigaragaza ko mu Rwanda hari imodoka zohereza imyuka mibi irengeje igipimo kigenwe
Abashoferi basabwa kumenya ubuziranenge bw’iibinyabiziga batwara
Akimpaye Beata ushinzwe ishami rishinzwe iyubahirizwa ryamategeko arengera ibidukikie mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije ( REMA) yavuze ko abatwara ibinyabziga barasabwa kwita ku binyabiziga byabo

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW