Abapolisi baherutse gushyirwa mu zabukuru basezeweho

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru basezewe mu cyubahiro

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana yaraye ayoboye umuhango wo gusezera ku ba polisi 112 baherutse koherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo abo ku rwego rwa Komiseri 6, ba ofisiye bakuru 5, ba ofisiye bato 28, n’abapolisi bato 60.

Hari n’abapolisi 7 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na batandatu basezerewe ku zindi mpamvu zitandukanye.

CG (Rtd) Emmanuel K Gasana wavuze mu izina rya bagenzi be bajyanye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Umukuru w’Igihugu wabashyize muri icyo kiruhuko avuga ko banyuzwe.

Ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wadushyize mu kiruhuko cy’izabukuru, twishimye kandi turanyuzwe kuko ni iby’agaciro.”

Yavuze ko n’ubwo Polisi bayivuyemo ariko yo itabavuyemo kuko ubu bagiye mu rwego rw’inkeragutabara (reserve) kandi ko bagifite ikinyabupfura.

Ati “Ntituzatatira igihango cyo gukorera Igihugu, aho tuzakenerwa hose tuzaba twiteguye.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yashimangiye ko abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakoranye umurava n’ubwitange mu kubaka Igihugu.

- Advertisement -

Yabasezeranyije ko aho bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.

Ati ” Polisi y’u Rwanda ifite gahunda ihamye kandi irambye yo gukorana bya hafi n’abahoze ari abapolisi bari mu kiruhuko cy’izabukuru.”

IGP Namuhoranye yavuze ko bizabafasha kunoza akazi k’umutekano no kwita ku mibereho ya bagenzi babo bahoranye mu kazi kandi bikazafasha mu guha icyizere abakiri bato bifuza kuba aba polisi.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bw’umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu kazi.

Ati “Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndashimira cyane mwe mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, ku bw’umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu gihe cyose mumaze mu kazi.”

Yavuze ko imirimo bakoze abanyarwanda bose babashimira kuko bagize uruhare rukomye mu kubaka Igihugu gitekanye.

Ati ” Abaturarwanda biteguye kubakira neza mu buzima busanzwe mugiyemo, ndetse no gufatanya namwe mu bikorwa bya buri munsi.”

Minisitiri Gasana yanashimiye abasanzwe bari mu kiruhuko cy’izabukuru kuba barakomeje gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu ndetse nabo ubwabo biteza imbere.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru basezewe mu cyubahiro

CG Emmanuel K Gasana yavuze ko Igipolisi kitazabavamo
IGP Felix Namuhoranye yashimangiye ko bazakomeza gukorana n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Minisitiri Gasana Alfred yashimye ubwitange n’umurava byaranze abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
CG Gasana we na bagenzi be bahawe icyemezo cy’ishimwe

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW