Umwuzukuru wa Nelson Mandela Yapfuye

Umwuzukuru wa Nelson Mandela , Zoleka Mandela yapfuye ku myaka 43.

Uyu mubyeyi  w’abana batandatu yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya  25 Nzeri 2023, azize uburwayi bwa kanseri nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Amakuru avuga ko muri Kanama 2022 ari bwo yafashwe na Kanseri  y’ibere.

Umuryango we wemeje amakuru y’urupfu rwe mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya  26 Nzeri 2023.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we rivuga ko yagiye mu Bitaro kuwa 18 Nzeri 2023 nyuma yo gufatwa nubwo burwayi bw’ibihaha.

Yitabye Imana mu gihe bizihizaga isabukuru y’amavuko ya Nyirakuru.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW