Bamwe mu ba Perezida ba Africa y’Iburasirazuba baganiriye kuri Congo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama yakiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto, iyoborwa na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, akaba ari na we uyoboye umuryango wa EAC.

Ntihatangajwe niba hari imyanzuro yafatiwemo, cyakora uburasirazuba bwa Congo bumaze igihe burangwamo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye iharwanira.

Muri iyi minsi havugwa cyane inyeshyamba za M23 nk’izigaragaza imbaraga kurusha indi mitwe ihakorera.

Perezida Paul Kagame witabiriye inama yiga ku bijyanye n’ikirere (climate), yavuze ko Africa ikomeza kwikorera umutwaro w’ubushyuhe bwangiza ikirere nubwo ari yo yohereza ingano nto y’imyuka mibi ihumanya ikirere.

Mu ijambo yahavugiye yagize ati ”Ntabwo twakomeza kuvuga gusa tutagira icyo dukora mu gukemura ikibazo. Ntabwo bihwitse, kandi kumara igihe hariho kwitana bamwana, ntabwo ari cyo gisubizo. Uburyo bwiha igihe bwaba igisubizo nyacyo mu gushaka umuti wo gukemura ibibazo byugarije ikirere.”

Yavuze ko Africa iri hamwe kandi ikaba izaguma ku ruhande ihagazemo.

Perezida Kagame yanahuye n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Julius Maada Bio wa Sierra Leone baganira ku ngingo z’ubufatanye harimo gufata neza ubutaka no kwita ku bidukikije.

Undi mukuru w’igihugu baganiriye ni Nana Akufo-Addo wa Ghana, bakaba bavuze ku bijyanye no gukomeza kongera umubano n’ubufatanye, harimo ibijyanye no gukora inkingo.

- Advertisement -

BBC ivuga ko mu nama yo muri Kenya ibihugu nk’Ubwongereza, binyuze muri Minisitiri ushinzwe Iterambere, Andrew Mitchell yavuze ko bazashyira miliyoni 61 z’amadolari mu mishinga yo gufasha Africa guhangana n’ingaruka ziva ku mihindagurikire y’ibihe.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu, UAE zizeje Africa agera kuri miliyari 4.5 z’amadolari azashorwa mu mishinga yo kugera ku ngufu zitangiza ikirere, kandi ko abashoramari bo muri kiriya gihugu biyemeje gushora miliyoni 450 z’amadolari mu kiswe Africa Carbon Markets Initiative.

Ubudage nabwo bwemeye gusonera Kenya umwenda wa miliyoni 65 z’amadolari, ayo mafaranga Kenya ikazayakoresha mu mishinga yo kwita ku bidukikije aho kuyishyura Ubudage.

BBC ivuga ko biteganyijwe ko hari abandi bakwemera gutanga miliyoni 486 z’amadolari yo gufasha Africa guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ivuga kuri Congo
Perezida Felix Tshisekedi ntiyari ahari ariko Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde
Perezida Paul Kagame yasabye ko hagira igikorwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone asuhuzanya na Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame yanaganiriye na Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana
Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama yabereye muri Kenya