Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryamaganye imvugo yakoreshejwe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umupira w’amaguru nyuma y’umukino u Rwanda rwanyagiwe na Ghana ibitego 7-0.
Mu minsi itatu ishize, ni bwo u Rwanda rwanyagiwe na Ghana ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’u Rwanda, Nyinawumuntu Grâce yavuze ko mu byabatsindishije harimo no kuba abakinnyi be babanje kugirira ubwoba aba Ghana bitewe n’imiterere ya bo imeze nk’iy’abagabo.
Nyinawumuntu yanavuze ko Ghana ari Igihugu gikomeye muri ruhago ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.
Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hasohotse itangazo rivuye muri Ferwafa, rivuga bitandukanyije n’iyi mvugo.
Bati “Ubuyobozi bw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, buramenyesha ko ibyatangajwe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Abagore ku bakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Ghana, bihabanye n’amahame n’Indangagaciro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.”
Muri iri tangazo kandi, Ferwafa yasoje ivuga ko ikangurira abanyamuryango ba yo bose kwirinda imyitwarire cyangwa imvugo zitavuga ukuri, zitanafite ishingiro kandi zitarimo ubunyamwuga.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Nyinawumuntu ashobora guhagarikwa mu nshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu, akaba yasimburwa n’undi mutoza utaramenyakana uzajyana n’ikipe muri Ghana gukina umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 26 Nzeri 2023.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW