Gakenke: Biruhukije nyuma yo kwegerezwa serivisi za Isange One Stop Center

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
RIB yasobanuriye abaturage ibyaha by'ihohoterwa ibasaba kubirwanya

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Rusasa biyemeje gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikihagaragara, nyuma yo kwegerezwa serivisi za Isange One Stop Center mu Bitaro bya Gatonde no gusobanurirwa ububi bw’ihohoterwa.

Abo baturage babyiyemeje mu bukangurambaga buri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere la Gakenke bugamije kumenyekanisha ibikorwa bya Isange One Stop Center byibanda ku kumenya neza ihohoterwa, kuryirinda no kurirwanya.

Bishimira kandi kuba begerejwe ishami rishya rya Isange One Stop Center mu Bitaro bya Gatonde rizajya rifasha abahuye n’ihohoterwa bajyaga bakora ingendo ndende, ndetse bamwe bagahitamo kubireka abandi bakiyungira mu miryango bigatuma bapfukirana ibyo byaha.

Nsabimana Habuni Jean Paul, umukozi wa RIB ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Isange One Stop Center, avuga ko kuba uru rwego rwegera abaturage rukabasobanurira ibyaha by’ihohotera n’uburyo baryirinda, baba bagamije gufasha abaturage kugira ubumenyi bubafasha kwirinda kwijandika no gukumira ibyo byaha kubera ingaruka mbi bigira mu miryango no kubabikorerwa.

Yagize ati “Muri ubu bukangurambaga tugamije kubasobanurira neza ibyaha by’ihohoterwa, uko bikorwa, uko mwabyirinda n’uko mwabikumira ndetse n’igihe musabwa kubimenyekanisha ndetse uwabikorewe agafashwa kugira ngo ahabwe ubufasha kuko bitangirwa Ubuntu.

Murasabwa kujya mugana iri shami mwegerejwe uwo bidakundiye ako kanya yagana ikigo nderabuzima kimwegereye cyangwa ishami rya RIB rimwegereye kugira ngo afashwe kugezwa kuri Isange mwegerejwe kuko ahahererwa ubufasha kandi byose bitangirwa Ubuntu nta kiguzi.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rusasa bo bemeza ko hari aho wasangaga ibyo byaha bikorwa ariko ntibabimenyekanishe kubera kutabisobanukirwa ndetse n’ingendo ndende bakoraga ,ariko ko kuri ubu bagiye kujya babirwanya ndetse n’aho byabaye bikamenyekanishwa.

Mukundirehe Enatha yagize ati “Ntabwo twavuga ko ino ihohoterwa ridahari kuko usanga abagabo bakunda gukubita abagore babo bakabakomeretsa ariko bakiyungira mu miryango, usanga akenshi batari bazi ko bahohotewe abandi bagatinya kujya ku Bitaro bya Nemba na Ruli kuko biri kure.”

Dukuzumuremyi JMV nawe yagize ati “Ubundi hari n’aho umwana yasambanyijwe agaterwa inda bikamuviramo guta ishuri bikarangira imiryango yiyunze agafashwa cyangwa bakamutunga ariko tumenye ko ihohoterwa rigira ingaruka mbi kandi batwegereje Isange ubu tugiye kurirwanya twigisha abaturanyi bacu.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Therese avuga ko ubu bukangurambaga buzakomeza gutangwa bagamije gukumira iryo hohoterwa agasaba abaturage ko nabo barirwanya.

Yagize ati “Abaturage turabasaba gukumira no kwirinda ihohoterwa kuko rigira ingaruka mbi ku miryango, turabasaba kujya batanga amakuru ndetse n’aho ryabaye bakagana Isange kuko twayegerejwe. “

Kuri ubu mu Gihugu hose hamaze gufungurwa Isange One Stop Center 48 zirimo iza Gatonde, Gatunda, Muhanga na Nyarugenge ziheruka gufungurwa mu bitaro bishya, zifasha abahuye n’ihohorwa bagahabwa ubufasha burimo ubuvuzi, ubujyanama ku ihungabana n’amategeko ndetse n’ubw’ubugenzacyaha.

RIB yasobanuriye abaturage ibyaha by’ihohoterwa ibasaba kubyirinda
RIB ikomeje ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Isange One Stop Center
Visi Meya Uwamahoro yasabye abaturage gukumira ihohoterwa

 

Jean Claude Bazatsinda

UMUSEKE.RW/ Gakenke