Habitegeko yatanze ibitabo by’Intara y’Iburengerazuba

Habitegeko Francois wakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yashyikirije ibitabo n’ibindi byangombwa Guverineri mushya, Dushimimana Lambert.

Dushimimana Lambert yashimiye uwo asimbuye anasaba ubufatanye bw’inzego zose mu gukemura ibibazo by’ingutu biri muri iyi Ntara.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023 nibwo ihererekanya bubasha ryabaye.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe Guverineri Dushimimana Lambert asanze mu Ntara harimo imirire mibi n’igwingira ry’abana, ibiza byibasira abaturage, isuri n’ingaruka zayo ku mutekano w’ibiribwa no ku bantu, hari n’amakimbirane mu miryango.

Guverineri Dushimimana Lambert yavuze ko ari urugamba rukomeye atashobora wenyine, asaba ubufatanye bw’inzego zose.

Ati “Ni urugamba rukomeye tugomba kurwana, nkaba nsaba ubufatanye bw’abari hano bose ndetse n’abo muhagarariye bataje kugira ngo dufatanye tubikemurire hamwe”.

Kuva mu mwaka w’2006 urwego rw’Intara rwajyaho, iy’Iburengerazuba imaze kuyoborwa na ba Guverineri 7. Habitegeko Francois yri amaze imyaka ibiri.

Guverineri Dushimimana Lambert yasabye ubufatanye mu gukemura ibibazo biri mu Ntara
Abitabiriye umuhango wo guhererekanya ububasha

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW