Hon Dushimimana yagizwe Guverineri w’Iburengerazuba

Hon Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Habitegeko Francois wakuwe mu nshingano na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023 mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Dushimimana Lambert yari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.Yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha rwa Butare (GSO Butare).

Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga (International Law).

Mu mirimo yakoze, Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.

Yigishije muri kaminuza imyaka itanu, kugeza n’ubu akaba yigishaga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).

Yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.

Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kugeza n’ubu akaba yari akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.

- Advertisement -

Mu mirimo ya politiki, Dushimimana yabaye perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu, akaba kandi yaranabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC).

Hon Lambert  yigeze no kuba mu nama y’igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).

Hon Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Iburengerazuba

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW