Ibihugu bya EAC byahawe kwakira Igikombe cya Afurika

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ibihugu bitatu, birimo Kenya, Uganda na Tanzania bisanzwe ari ibinyamuryango byo mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba, East African Community, byahawe uburengazira bwo kuzakira imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika izaba mu mwaka wa 2027.

Kuri uyu wa Gatatu, i Cairo mu Misiri ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’A maguru ku mugabane wa Afurika, CAF, habereye inama y’abagize Komite Nyobozi ya yo.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, harimo uwo guha ububafasha ibuhugu bitatu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba ngo bizakire imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka wa 2027.

Ni ubusabe bwari bwaratanzwe n’ibindi bihugu birimo Botswana, Misiri, Sénégal na Algérie, ariko umwanzuro wa CAF usohoka wemeza ko iki Gikombe  kizakinirwa mu bihugu bitatu ari byo Kenya, Tanzania na Uganda.

Muri iki gihe ibi bihugu byose bimaze igihe bivugurura za Stade z’imbere mu gihugu nko muri Tanzania hari gukorwa  imirimo yo kuvugurura Uwanja wa Mkapa n’ibindi bibuga biri mu gihugu, Kenya na yo irarimbanyije mu kuvugurura Stade ya Kasarani na Nyayo, mu gihe Uganda yo imirimo yo kubaka Mandela Stadium isa nka ho yageze ku musozo.

Muri iyi nama ya nyobozi ya  CAF kandi hemejwe  ko igihugu cya Maroc ari cyo kizakira imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ibihugu bitatu byo muri East African Community, byahawe kwakira igikombe cya Afurika cya 2027

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE i Huye