Igisirikare cya Congo kirashinja umutwe wa M23 gufata uduce 9

Itangazo ingabo za Leta ya Congo, FARDC zasohoye, rivuga ko inyeshyamba za M23 zongeye gusubiza ibirindiro mu duce 9 zari zaravuyemo, ibyo ngo ni ukurenga nkana ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba.

M23 bivugwa ko yafashe uduce turimo Kibarizo, Kabalekasha, Kirumbu, Bukombo, Rugogwe, Busumba, na Burungu muri Teritwari ya Masisi.

Inyeshyamba za M23 kandi ngo zafashe umusozi wa Ruhunda, ahitwa Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.

Cyakora ngo FARDC yaburijemo umugambi wo gufata agace ka Kibumba mu gitero yakomye imbere mu masaha yok u wa Mbere mu gitondo.

Ingabo za Congo zishinja M23 kuba ishaka gufata umujyi wa Goma.

Mu itangazo igisirikare cya Congo cyasohoye ku wa Mbere nijoro, kivuga ko umutwe wa M23 washatse gushyira ibirindiro ku isunzu ry’imisozi ya Kanyamahoro hafi y’i Kibumba mu nkengero z’umujyi wa Goma, ndetse zikaba zarenze ahasanzwe hakambitse ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba zikomoka muri Kenya.

Ingabo za Congo zifatanyije n’iz’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, ngo zashyize igitutu kuri M23 ibasha kutarenga hariya hantu.

Lt. Col Guillaume Ndjike, Umuvugizi wa Guverineri uyoboye gisirikare Intara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko ibikorwa bya M23, igisirikare cya Congo kibifata nk’ubushotoranyi, kigasaba Umuryago mpuzamahanga, Africa y’Iburasirazuba n’urwego ngenzuzi rwashyizweho ngo rukurikirane ibibera ku mipaka, kwitegura ingaruka bizatera.

Yavuze ko FARDC yiteguye guhangana n’ikintu icyo ari cyo cyose.

- Advertisement -

Hashize iminsi mike n’ubundi igisirikare cya Congo muri Kivu ya Ruguru gitangaje ko cyafashe abantu bafite amakarita y’itora yo muri Congo, kigakeka ko ari intasi z’u Rwanda.

Kugeza ubu umutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku birego bishya bya Congo.

UMUSEKE.RW